×

Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Judith Suminwa, yatangije ubukangurambaga bwiswe “Congolais Telema”, bugamije kurwanya u Rwanda no guhindanya isura yarwo mu ruhando mpuzamahanga.

Ubu bukangurambaga, busobanura ngo “Abanye-Congo, muhaguruke”, bwatangijwe ku wa 1 Werurwe 2025.

Kuri Radiyo na Televiziyo y’Igihugu (RTNC), Minisitiri Suminwa yavuze ko byakozwe mu rwego rwo kunganira urugamba rwa gisirikare, dipolomasi, itangazamakuru, ubukungu ndetse n’ubucamanza.

Yavuze ko batazihanganira ubushotoranyi bw’u Rwanda rushaka kugabanyamo igihugu cyabo kabiri no gusahura umutungo wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Suminwa yanavuze ko Abanye-Congo aho bari hose ku isi yose bakwiriye kumva ko kurengera igihugu cyabo ari inshingano zabo.

Yasabye n’abakiri bato guhaguruka kugira ngo bahangane n’u Rwanda, igihugu bahora bashinja ibibazo byose bya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ati Muhaguruke kugira ngo dushyigikire ubumwe bwacu, agaciro kacu, ubwoko bwacu butandukanye, n’ahazaza hacu”.

Yarondoye intara zose za Repubulika ya Demokarasi ya Congo akoresheje Igifaransa n’Ilingala, asaba abazituye guhagurukira u Rwanda.

Yavuze ko abagize guverinoma ya RD Congo bakusanyije amafaranga angana na 1.201.300.000 FC yo gufasha mu rugamba bahanganyemo n’umutwe wa M23 batwerera u Rwanda.

Ubukangurambaga bwatangijwe na Suminwa buje nyuma y’ubwatangijwe muri Gicurasi 2021 na Sama Lukonde, yasimbuye kuri uyu mwanya, bwiswe ‘Bendele Ekweya Te’.

Byitezwe ko buzanyuzwamo icengezamatwara ry’urwango, ingengabitekerezo ya Jenoside, gushyigikira ingabo za FARDC zikorana na FDLR, n’ibindi bikorwa by’ubushotoranyi birimo no guhindanya isura y’u Rwanda mu mahanga.

Ni mu gihe kandi ubutegetsi bwa RDC bugambirira gutera u Rwanda binyuze mu Ihuriro ry’Ingabo za RDC ririmo FDLR, Wazalendo, Ingabo z’u Burundi, Iza SADC n’Abacanshuro.

U Rwanda rugaragaza ko rutazahwema kurinda ubusugire bw’igihugu n’imipaka yacyo, ndetse n’ibitero bishobora kurugabwaho, hagamijwe kurinda abaturage barwo.

Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Judith Suminwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Author

byiringirojea23@gmail.com

Related Posts

U Rwanda rwoherereje Jamaica abasirikare bo kuyifasha gusana ibyangijwe n’ibiza

Rwanda rwohereje muri Jamaica itsinda ry’abasirikare bazafasha iki gihugu gusana ibikorwaremezo byangijwe n’ikiza cy’inkubi y’umuyaga yiswe ‘Melissa’ iherutse kucyibasira. Amakuru IGIHE ikesha...

Read out all

Abasirikare b’u Burundi barenga 500 batorotse nyuma yo gutsindwa na M23, bari guhigwa.

Abasirikare b’u Burundi barenga 500 bari guhigishwa uruhindu n’inzego z’umutekano z’igihugu cyabo, bazira gutoroka akazi ka gisirikare nyuma yo kwirukanwa muri Repubulika...

Read out all

Rutaremara yashinje Tshisekedi kugura abanyamahanga bakamufasha gukora ‘Jenoside’

Umuyobozi w’Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda, Tito Rutaremara, yagaragaje ko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, agura abanyamahanga kugira...

Read out all

Ingingo Abadepite bashingiyeho bemeza Itegeko rigenga imikoreshereze y’umuhanda ryakuruye impaka

Ku wa 5 Mutarama 2026, Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje itegeko rigenga imikoreshereze y’umuhanda, icyemezo cyakiriwe n’impaka nyinshi mu baturage haba kuri...

Read out all

Yahungiye mu Rwanda nyuma yo gusambanywa n’abarenga 100: Agahinda k’uwandujwe Sida FDLR

Kenshi iyo havuzwe uburyo ubutegetsi bwa Repubulika Ihanaranira Demokarasi ya Congo bwimitse urwango ku Banye-Congo bavuga Ikinyarwanda cyane cyane Abatutsi, hari ababikerensa...

Read out all

Minisitiri Bizimana yasabye abantu kurwanya imvugo z’urwango n’iza politiki ishingiye ku ivanguramoko.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean-Damascène, yavuze ko hari abantu bayobowe n’urwango n’ivanguraruhu bagoreka nkana igisobanuro cy’ijambo “Ubwenge”, bakarihuza n’inabi,...

Read out all