×

Abinjijwe mu ngabo barimo 38  b’abakobwa bose bakaba barahuguwe  mu gihe cy’amezi atandatu.

Uyu muhango wabereye ku kigo cya Gisirikare cya Kassaï mu Murwa Mukuru wa Centrafrique , Bangui, wayobowe na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Félix Moloua ,watanze ubutumwa mu izina  rya Perezida Faustin Archange Touadera.

Ni igikorwa  cyitabiriwe kandi n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Major General Vincent Nyakarundi ,Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga ndetse n’Umugaba Mukuru w’ingaboza za Centrafrique, Gen Zephlin Mamadou.

Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Félix Moloua yashimye ubufatanye buri hagati y’ingabo za Centrafrique n’u Rwanda.

Yagize ati “Twishimiye ubufatanye bw’ingabo bwafashije igisirikare cyacu cya FACA. Guverinoma yacu yishimiye uko umurimo wakozwe. Uyu munsi turi abahamya ko ingabo za Centrafrique zifite ubushobozi bwo kurinda  igihugu n’abaturage bayo.”

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Centrafrique, Gen Zephlin Mamadou yatangaje ko “ Bashimishijwe n’imyitozo yatanzwe n’ingabo z’u Rwanda ,byerekana ukwiyongera gukomeye k’ubushobozi mu gukemura ibibazo bitandukanye by’umutekano.”

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yavuze ko  iyi myitozo ya ya gisirikare, igaragaza ubufatanye buri hagati y’ibihugu byombi.

Yongeyeho u Rwanda rwiteguye gukomeza gukorana n’iki ihugu  mu kubaka ubushobozi bw’ingabo  bitari ku rwego rw’ibanze gusa ahubwo no mu bindi byiciro byisumbuyeho by’ubumenyi mu bya gisirikare.

Mu gihe cy’amezi atandatu bamaze, bahawe ubumenyi butandukanye burimo no kwigishwa kurasa imbunda zitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Author

nyawelamberto@gmail.com

Related Posts

U Rwanda rwoherereje Jamaica abasirikare bo kuyifasha gusana ibyangijwe n’ibiza

Rwanda rwohereje muri Jamaica itsinda ry’abasirikare bazafasha iki gihugu gusana ibikorwaremezo byangijwe n’ikiza cy’inkubi y’umuyaga yiswe ‘Melissa’ iherutse kucyibasira. Amakuru IGIHE ikesha...

Read out all

Abasirikare b’u Burundi barenga 500 batorotse nyuma yo gutsindwa na M23, bari guhigwa.

Abasirikare b’u Burundi barenga 500 bari guhigishwa uruhindu n’inzego z’umutekano z’igihugu cyabo, bazira gutoroka akazi ka gisirikare nyuma yo kwirukanwa muri Repubulika...

Read out all

Rutaremara yashinje Tshisekedi kugura abanyamahanga bakamufasha gukora ‘Jenoside’

Umuyobozi w’Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda, Tito Rutaremara, yagaragaje ko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, agura abanyamahanga kugira...

Read out all

Ingingo Abadepite bashingiyeho bemeza Itegeko rigenga imikoreshereze y’umuhanda ryakuruye impaka

Ku wa 5 Mutarama 2026, Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje itegeko rigenga imikoreshereze y’umuhanda, icyemezo cyakiriwe n’impaka nyinshi mu baturage haba kuri...

Read out all

Yahungiye mu Rwanda nyuma yo gusambanywa n’abarenga 100: Agahinda k’uwandujwe Sida FDLR

Kenshi iyo havuzwe uburyo ubutegetsi bwa Repubulika Ihanaranira Demokarasi ya Congo bwimitse urwango ku Banye-Congo bavuga Ikinyarwanda cyane cyane Abatutsi, hari ababikerensa...

Read out all

Minisitiri Bizimana yasabye abantu kurwanya imvugo z’urwango n’iza politiki ishingiye ku ivanguramoko.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean-Damascène, yavuze ko hari abantu bayobowe n’urwango n’ivanguraruhu bagoreka nkana igisobanuro cy’ijambo “Ubwenge”, bakarihuza n’inabi,...

Read out all