×
In

Ibitego 2-1 bya Gasogi United, byatumye ikipe ya Kiyovu Sports itakaza umukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona, uba umukino wikurikiranya wa Gatatu Urucaca rutakaje kuva imikino yo kwishyura yatangira.

Ku wa Mbere wat ariki ya 24 Gashyantare 2025, ni bwo hakinwe umukino wasozaga umunsi wa 18 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru mu Bagabo. Saa Cyenda z’amanywa, ni bwo abasifuzi bari bawutangije kuri Kigali Pelé Stadium.

Mu bakinnyi 11 Kiyovu Sports yari imaze iminsi ibanzamo, yari yakoze impinduka, yicaza Ishimwe Kevin waje mu kibuga asimbuye. Abatoza ba Gasogi United na bo, bari bakoze impinduka muri 11 kuko Harerimana Abdallaziz (Rivaldo) ndetse na Ndikumana Danny, bari babanje ku ntebe y’abasimbura.

Ku munota wa 20 gusa, Hakizimana Adolphe w’Urubambyingwe yari afunguye amazamu nyuma y’umupira uteretse watewe na Hakim Hamiss maze urenga ba myugariro b’Urucaca ariko Ishimwe Patrick wari mu izamu ntiyaza kuwufata, bisanga umupira uri mu rushundura.

Kiyovu Sports yari itunguwe, yahise itangira gukina imipira miremire igana imbere ariko abakinaga mu gice cy’ubusatirizi cy’iyi kipe, ntibabasha kuyibyaza umusaruro.

Gasogi United yakomeje gucunga igitego cya yo, iminota 45 y’igice cya mbere irangira ikiyoboye.

Amakipe yombi yagarutse mu gice cya Kabiri, akomeza guhangana, cyane ko umukino uzihuza utajya woroha kuva iyi kipe ya KNC yaza mu cyiciro cya mbere.

Urucaca rwagarutse rukora impinduka, havamo umunyezamu, Ishimwe Patrick wasimbuwe na Nzeyurwanda Djihad na  rutahizamu,  Mugisha Désire utahiriwe kuri uyu munsi wasimbuwe na Tabu Tegra Crespo.

Lomami Marcel yahise akinisha Chérif Bayo nka rutahizamu, Tansele amukina inyuma maze Niyo David aca ku ruhande rw’ibumoso mu gihe Byiringiro David yahise aca ibumoso imbere.

Urucaca rwahise rusatira cyane, rwabonye igitego ku munota wa 50 cyatsinzwe na Chérif Bayo n’umutwe ku mupira yari ahawe na Tansele. Kiyovu Sports icyizere cya yo cyahise kizamuka, ndetse ikinira cyane imbere y’izamu rya Gasogi United.

Gusa iyi kipe ya KNC yahise ikora impinduka, yinjiza Ndikumana Danny na Harerimana Abdalaziz basimbura Hakim Hamiss na Kokoete Ibiok. Aba bakinnyi bari binjiye mu kibuga, inshingano za bo za mbere kwari ukugumana umupira bafite kugira ngo babashake amakosa imbere y’izamu ry’iyi kipe yo ku Mumena.

Ibintu byaje kuba bibi ku Bayovu ku munota wa 82 ubwo Twahirwa Olivier uzwi nka Timbo yakoreraga ikosa Danny inyuma gato y’izamu ryarimo Nzeyurwanda maze Udahemuka Jean de Dieu ayitsindisha neza ukuguru kwe kw’imoso.

Benshi bibazaga ko yaba igiye kubona n’inota rimwe, bahise basubiza amerwe mu isaho maze abihebeye iyi kipe yo ku Mumena, bataha bitotomba ndetse bamwe bahamya iki ari ikimenyetso cy’uko hatagize igikorwa iyi kipe yazizasanga ikina n’izirimo Motar FC mu cyiciro cya Kabiri mu mwaka utaha.

Iminota 90 yaje kurangira Gasogi United yegukanye intsinzi ku bitego 2-1, bituma Urumbyingwe rufata umwanya wa Karindwi j’amanota 24 mu gihe Urucaca rukiri ku mwanya wa nyuma n’amanota 12 n’umwenda w’ibitego 19.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Author

nyawelamberto@gmail.com

Related Posts

In

AMAFOTO: Police FC itsinzwe na AS Kigali mu mukino waranzwe n’izima ry’amatara n’imvura

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 8 Gashyantare 2026, nibwo kuri Kigali Pele Stadium habereye umukino wahuje Police FC na AS Kigali watangiye...

Read out all
In

Rutahizamu wa Royon Sport “Ndikumana Asman” yahagaritswe

Umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry, yerekeje iwabo mu Bufaransa aho yagiye kwita ku mubyeyi we [Mama] urwaye, ariko asiga ahagaritse rutahizamu,...

Read out all
In

Rayon Sports yasinyishije Yannick Bangala na Kwizera Olivier

Rayon Sports yasinyishije Kwizera Olivier na myugariro w’Umunye-Congo, Yannick Bangala Litombo wakiniye amakipe arimo AS Vita Club, Yanga SC na Azam FC....

Read out all
In

Rayon Sports yicumye ku rutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda

Nyuma yo gutsinda Gorilla FC, Rayon Sports yagize amanota 20, ndetse ihita ijya ku mwanya wa kane ku rutonde rwa Shampiyona y’u...

Read out all
In

Rayon Sports yatandukanye burundu na Afahmia Lotfi

Bidasubirwago, Rayon Sports yatandukanye n’umutoza Afahmia Lotfi wari umaze ukwezi yarahagaritswe. Tariki ya 13 Ukwakira 2025, ni bwo Rayon Sports yatangaje ko...

Read out all
In

Shema Fabrice Yageneye Amavubi Arenga Miliyoni 40frw Nyuma yo Gutsinda Zimbabwe.

Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yahawe buri mukinnyi n’abatoza agahimbazamusyi gasaga miliyoni 40 Frw nyuma yo gutsinda Zimbabwe 1-0 mu mukino wo...

Read out all