Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 gashyantare 2025, Nibwo abantu 46 bapfiriye mu mpanuka y’indege ya gisirikare nyuma yo kugwa mu gace gatuwe ko mu nkengero z’umurwa mukuru, Khartoum, ihitana abasirikare benshi bakuru ndetse n’abasivili.
Amakuru ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters ikesha igisirikare avuga ko iyi ndege yakoze impanuka kuri uyu wa Kabiri, itariki 25 Gashyantare 2025, ubwo yahagurukaga ku kibuga cy’indege cya gisirikare cya Wadi Seidna giherereye mu majyaruguru ya Omdurman, igice cya Khartoum Ngari, ihitana abantu barenga 46.
Iyi nkuru y’icamugongo ikomeza ivuga mu bapfuye barimo Maj. Gen. Bahr Ahmed, umuyobozi mukuru w’ingabo muri Khartoum
Abatuye mu majyaruguru ya Omdurman bavuze ko iturika rikabije ryatewe n’iyi mpanuka, ryangije amazu menshi ndetse inatera kubura amashanyarazi mu bice bihegereye.
Komite y’abakorerabushake ishinzwe gukusanya imfashanyo muri Sudani, yatangaje ko imirambo y’abaguye mu mpanuka ndetse n’abayikomerekeyemo bazanywe mu bitaro bya al-Nao i Omdurman, nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru AFP.
Leave a Reply