
Itsinda Dushime Music Group rimaze iminsi itanu rishyize hanze indirimbo yakunzwe cyane yitwa “Impano.” Iyi ndirimbo yumvikanamo amagambo agira ati: “Zana impano yawe, nzane iyanjye, dukore.”
Iri tsinda rigizwe n’abaririmbyi b’Abadiventisiti b’umunsi wa karindwi, baturuka mu bice bitandukanye by’Igihugu cy’UBURUNDI. Bahuje impano zabo kugira ngo bavuge ubutumwa bwiza binyuze mu kuririmba.

Dushime Music Group yatangiye uyu murimo w’ivugabutumwa ku itariki ya 7 Mutarama 2024. Nta mupaka rigira mu kuvuga ubutumwa, kuko bemeza ko aho bakenerwa hose bahajya. Mu gutangira, iri tsinda ryari rigizwe n’abantu 20, ariko ubu bamaze kugera kuri 25.

Nubwo bakora ivugabutumwa mu buryo bw’indirimbo, bahura n’imbogamizi zishingiye ku kuba baturuka mu ntara zitandukanye. Bwana DUSHIME Jean Marie Gicocoro, umuyobozi w’itsinda, yagize ati: “Iyo hari gahunda yo gukora indirimbo cyangwa guhura twese, biragorana kubera ko duturuka mu ntara zitandukanye.”

Ku bijyanye n’ibitaramo, batangaje ko bifuza gutaramira mu Rwanda. bati: “Turifuza cyane kuza mu Rwanda tukahataramira.” Dushime Jean Marie yakomeje avuga ko icyifuzo gikomeye bafite ari uko ubutumwa bwiza bugera kure hashoboka, kugira ngo bagarurire imitima ya benshi kuri Yesu
Leave a Reply