×

Umuyobozi w’Ingabo za M23, Maj. Gen. Sultan Makenga, yavuze ko Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, wemeye kuganira na M23, ari umuntu udakunda igihugu, ahubwo ari igisambo.

Yabivuze ubwo yagiranaga ikiganiro na Alain Destexhe, wahoze ari senateri mu Bubiligi akaba n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abaganga Batagira Umupaka, umaze iminsi asura ibice bigenzurwa na M23.

Ni nyuma y’uko Guverinoma ya Angola yemeje ko ku wa 18 Werurwe 2025, abarwanyi ba M23 bazagirana ibiganiro bitaziguye n’uruhande rwa leta ya Congo.

Ibiro bya Perezida wa Angola byatangaje ko izo ntumwa za DRCongo n’iza M23 zizahurira ku meza y’ibiganiro i Luanda.

Gen. Makenga yavuze ko biteguye kuganira bitaziguye na Kinshasa, ariko kugeza ubu bumvise uruhande rwa Angola nk’umuhuza, ntibaramenya aho RD Congo ihagaze.

Ati “Ni byo, turashaka kuganira, ariko kugeza ubu twamenye gusa icyerekezo cy’Angola, ariko nta kintu na kimwe twumvise kivuye i Kinshasa.”

Yabwiye Destexhe ko urugamba bamazemo igihe bahanganyemo na FARDC badafite gahunda yo gukomeza kugeza i Kinshasa nyuma yo gufata umujyi wa Goma na Bukavu.

Ati “Oya, keretse bibaye ngombwa kuko duterwa. Turwanira kubaho kwacu. Abantu bagomba gusobanukirwa ko twafashe intwaro kugira ngo twirwaneho kuko twari kurimburwa. Ntitwakwemera ko badutsemba.”

Ku mujyi wa Goma, yavuze ko batari kwemera ko ukomeza kwifashishwa na FARDC mu kurasa ku birindiro bya M23 no ku baturage b’abasivile bo mu bice byabohowe.

Yasobanuye ko gufata Bukavu byatewe na FARDC n’Ingabo z’u Burundi bakoreshaga ikibuga cy’indege cya Kavumu mu bikorwa byo gutera ibisasu biremereye ku baturage no ku barwanyi be.

Gen. Makenga yavuze ko ubwo bugizi bwa nabi bwa FARDC bukomeje, aho ihagurutsa indege zitagira abapilote i Kisangani zigatera amabombe ku baturage b’inzirakarengane.

Yavuze ko gukinagiza FARDC n’abambari bayo biterwa no kuba M23 ifite impamvu nzima irwanira, ko abasirikare be bafite umwete, kandi byongeye, bafite inzira imwe, ariyo intsinzi cyangwa gutatanywa.

Ati “Abasirikare bacu ntibahembwa. Barwana kuko babyemera kandi bakunda igihugu cyabo, bafite ubutwari buhebuje.”

Adaciye ku ruhande, Gen. Makenga yavuze ko Perezida Felix Tshisekedi ari umuntu udakunda igihugu kandi ko ari umujura.

Ni nyuma y’uko hari ibice byinshi bikikije aho M23 igenzura bigifite ibibazo by’umutekano muke, uterwa ahanini n’uko Tshisekedi yifuza ko abahatuye batagira amahoro.

Ibi Tshisekedi ngo abikora kubera ko n’ubundi nta rukundo rw’abaturage agira, ahubwo ameze nk’umwicanyi, nk’uko Gen. Makenga yigeze kubitangariza Mama Urwagasabo TV.

Icyo gihe yagaragaje ko nka M23 nta muntu batera, ahubwo ko bazirwanaho, kandi ko iyo umuntu yirwanaho akuraho impamvu zose zatuma agabwaho igitero.

Ati “Ibyo bituma duhora twirwanaho, ibyo bituma bene wacu bamaze imyaka n’imyaka mu buhunzi, birirwa bikoreye imisambi ku mutwe batazi aho bari burare tugomba kuyivanaho kandi aho ni mu buryo bwo kwirwanaho.”

Tina Salama, umuvugizi wa Perezida Tshisekedi, avuga ko bemeye ibiganiro mu rwego rwo gukurikiza ibikubiye mu mwanzuro wafatiwe mu biganiro by’Umuhuza wabanje byaberaga i Nairobi muri Kenya.

Perezida Thisekedi yari yaratangaje ko nta na rimwe azigera aganira na M23 yita ibyihebe byateye igihugu cye, gusa amahanga amusaba kugana inzira y’ibiganiro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Author

nyawelamberto@gmail.com

Related Posts

U Rwanda rwoherereje Jamaica abasirikare bo kuyifasha gusana ibyangijwe n’ibiza

Rwanda rwohereje muri Jamaica itsinda ry’abasirikare bazafasha iki gihugu gusana ibikorwaremezo byangijwe n’ikiza cy’inkubi y’umuyaga yiswe ‘Melissa’ iherutse kucyibasira. Amakuru IGIHE ikesha...

Read out all

Abasirikare b’u Burundi barenga 500 batorotse nyuma yo gutsindwa na M23, bari guhigwa.

Abasirikare b’u Burundi barenga 500 bari guhigishwa uruhindu n’inzego z’umutekano z’igihugu cyabo, bazira gutoroka akazi ka gisirikare nyuma yo kwirukanwa muri Repubulika...

Read out all

Rutaremara yashinje Tshisekedi kugura abanyamahanga bakamufasha gukora ‘Jenoside’

Umuyobozi w’Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda, Tito Rutaremara, yagaragaje ko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, agura abanyamahanga kugira...

Read out all

Ingingo Abadepite bashingiyeho bemeza Itegeko rigenga imikoreshereze y’umuhanda ryakuruye impaka

Ku wa 5 Mutarama 2026, Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje itegeko rigenga imikoreshereze y’umuhanda, icyemezo cyakiriwe n’impaka nyinshi mu baturage haba kuri...

Read out all

Yahungiye mu Rwanda nyuma yo gusambanywa n’abarenga 100: Agahinda k’uwandujwe Sida FDLR

Kenshi iyo havuzwe uburyo ubutegetsi bwa Repubulika Ihanaranira Demokarasi ya Congo bwimitse urwango ku Banye-Congo bavuga Ikinyarwanda cyane cyane Abatutsi, hari ababikerensa...

Read out all

Minisitiri Bizimana yasabye abantu kurwanya imvugo z’urwango n’iza politiki ishingiye ku ivanguramoko.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean-Damascène, yavuze ko hari abantu bayobowe n’urwango n’ivanguraruhu bagoreka nkana igisobanuro cy’ijambo “Ubwenge”, bakarihuza n’inabi,...

Read out all