
Umuramyi Aloys HABI ufite inkomoko yo mu Rwanda, ariko ubarizwa ku mugabane wa Aziya mu gihugu cy’ Ubushinwa, kuri uyu wa gatandatu taliki 15 werurwe 2025, yashyize hanze amashusho y’ indirimbo nshya yise ‘ Musomere Inzandiko.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Connect, yasobanuye aho igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyavuye. Yagize ‘’ati Iyi ndirimbo yaje ndi mu nzozi, ndota ndirimba hari nka saa 04:00 za mugitondo, bwenda gucya. Gusa naririmbaga agace kayo gusa, ibindi bitero nabyongeyeho nyuma.
Yakomeje agira ati’’ Ni ndirimbo itanga ubutumwa ku muntu umaze igihe ari mubihe bibi, kugira ngo akomere yibuke indahiro y’Imana ko itazongera kurimbuza umwuzure, akomere umutima kandi mubwira ko ijuru ritabaye ibihe bibi birangiye. Umuntu wese uzizerera muri iyi ndirimbo azasenge abwire Imana ati’’ nibutse indahiro yawe kandi Imana izamwiyereka.

Mu butumwa yageneye abakunda ibihangano bye yagize ati’’ Ndasaba abakunzi banjye kunshyigikira, iyi ndirimbo (Musomere Inzandiko) bakayigeza kure, ariko bita cyane ku magambo ayigize no kurushaho kunsengera. Yakomeje agira ati’’ Abahanzi bagenzi banjye nabo ndabasaba ubufatanye no kumfasha kwamamaza ubu butumwa ntanze, Imana ihe umugisha umuntu wese uri buyumve akagira impinduka muri we ndetse akayigeza no kubandi.
Umuhanzi Aloys HABI,nubwo ahora mu mashimwe y’uko Imana yamugiriye neza, yavukiye amezi bavukiye 12, mu gihe abandi bana bavukira ku mezi 9. Ikindi nuko muribyo bihe yagize n’ubumuga bwo kutavuga.
Uyu muramyi kandi yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi harimo nka ‘Mbitse inyandiko, imaze kurebwa n’ abasaga miliyoni 3 n’ ibihumbi 400 ku rubuga rwe rwa YouTube, Indahiro’ yakoranye na Kagame Charles nizindi nyinshi…
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘MUSOMERE INZANDIKO’