
Umuhanzi TWAGIRUMUKIZA Emmmanuel(Emmy) wamamaye mu ndirimbo yarakibirinduye, yasohoye indirimbo nshya yise ‘UMUSHUMBA’ ikubiyemo amagambo ashimangira urukundo Yesu akunda abantu be.

UMUSHUMBA n’indirimbo yashyize hanze kuri uyu wa gatanu, tariki 21 Werurwe 2025.
Mu kiganiro yagiranye na Kigali Connect, yasobanuye impamvu yanditse iyi ndirimbo, aho yagize ati” impamvu, nuko nari maze kubona ko nta Muntu numwe ujya ukorera ubuntu, bisaba ikiguzi. Gusa nabonye ko Yesu we atajya yishyuza. Iyi ndirimbo (Umushumba) ikubiyemo amagambo agira ati “Mfite Umushumba mwiza, n’imigambi amfiteho ni myiza. Urukundo agira, ni ukuri nta bwo abeshya, ni we unyobora.

Amashusho yiyi ndirimbo aryoheye amaso, yakozwe ndetse atunganywa na Patient For Sure, mu gihe amajwi yayo yakozwe na Bertin afatanije na Bob Pro ufite izina ritajegajega mu gukora no gutunganya indirimbo.

Twagirumukiza Emmanuel (Emmy Official02) ubusanzwe ni Umukristo ubarizwa mu Itorero rya ADEPR, Paruwase ya Rango yo mu Karere ka Bugesera. Uyu muramyi(Emmy) akaba azwi cyane mu ndirimbo nyinshi zitandukanye, zirangajwe imbere na “Yarakibirinduye.”

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘UMUSHUMBA’ YA EMMY