
Eric Byiringiro, wamamaye nka Kadogo mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yongeye akora mu nganzo ashyira hanze amashusho y’ indirimbo nshya yise ‘Ibanga.
Ni ndirimbo yasohoye kuri uyu wa 29 werurwe 2025, ikubiyemo amagambo ashimangira urukundo Yesu akunda abantu be. Usibye kuba ari indirimbo nziza inyuze amatwi n’amaso, ni ndirimbo kandi igizwe n’amagambo akomeza umugenzi ujya mu ijuru. Amashusho y’ indirimbo ‘Ibanga’ yakozwe na Fridaysammy, mu gihe amajwi yo yakozwe na Ishimwe Bass.
Uyu muramyi yatangaje ko iyi ndirimbo ‘Ibanga’ iri kuri album ye nshya, igizwe n’indirimbo umunani. Yagize ”ati, Imirimo yose ijyanye no kuyitunganya igeze kure, mu minsi ya vuba nzayishyira hanze. Hariho indirimbo nziza kandi ubutumwa nahawe ni ubwo guhumuriza abantu ni nayo mpanvu album igizwe n’indirimbo zihumuriza abantu.”
Kadogo yamamaye mu itsinda rya Healing ndetse no muri Kingdom of God Ministries, akaba yaratangiye kuririmba kugiti cye mu mwaka ushize wa 2024 ari nabwo yasohoye indirimbo ye ya mbere yise ‘Nimukomere.
Uyu mugabo wavutse mu 1996, akavukira mu gihugu cya DRC Congo. Yarushize mu mwaka wa 2022, na Nsekonziza Laurienne. Kuri ubu akaba ari kubarizwa muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘IBANGA’ YA KADOGO