
Niba ukoresha imbuga nkoranyambaga, nawe ushobora kuba wabonye aya mashusho y’umugabo witwa ‘Absalom Komando’ wuriye indege ikamuzamukana mu kirere ayitendetseho, ariko ntubashe gusobanukirwa ibyo ari byo.
Uyu mugabo ubusanzwe akomoka muri Kenya, akaba yarabaye ikimenyabose kuva ku munsi w’ejo ubwo yakoraga agashya akurira indege y’umuherwe wamamaye mu biganiro byo kuri YouTube witwa ‘Oga Obinna’ wari waje mu bukwe bw’umuhanzi uzwi nka ‘Prince Indah’, wari wabukoreye mu gace ka ‘Migori County’ gaherereye mu Majyepfo y’i Burengerazuba bw’iki gihugu.
Ubwo ubukwe bwari burangiye Oga Obinna agiye gutaha, uyu mugabo Absalom Komando yasabye umupilote ko yamutwara mu ndege akamugeza i Mombasa akaba ariho ajya gushakira ubuzima kuko yibwiraga ko nahagera azabona ibyo akora bimuha amafaranga, gusa umupilote yarabyanze ndetse biba ngombwa ko bitabaza abashinzwe umutekano baza kumukura hafi y’indege.
Gusa uyu mugabo yanze kuva ku izima, yongeye kugaruka hafi y’indege acunga ihagurutse ahita ayifata iramuzamukana abantu barumirwa! Icyakora umupilote akibibona ntabwo yigeze agera kure kuko uyu mugabo yashoboraga guhanuka agapfa, bituma umupilote agera imbere arakata agaruka ku kibuga bamukuraho.
Mu kiganiro uyu ‘Komando’ yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko atigeze agira ubwoba na buke kuko yiri afite gahunda yo kugera i Mombasa n’indege kandi yumvaga ko ariyo yamugezayo byoroshye akaba ariho ajya gutangirira ubuzima bushya.
