
Umusaza Ufite imyaka 61 wahoze mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo witwa Muhasha Enock Sebinama, yavuze ko yagiye mu ihuriro AFC/M23 kugira ngo arwanye akarengane gakorerwa Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda.
Uyu Muhasha ukorera mu mutwe wa Twirwaneho ubarirwa mu mu ihuriro rya AFC, yasobanuye ko ishyaka ryonyine ari ryo ryatumye yumva ko akwiriye gutabara aba Banye-Congo bavuga ururimi rw’ Ikinyarwanda.
Uyu musaza Yagize ati “Mfite umuryango wanjye umeze neza, ntabwo mbuze amata yo kunywa cyangwa icyo kurya ahubwo ni ishyaka ryatumye numva nagaruka gutabara kandi ntabwo naje gupfa, naratabaye.”
Sebinama yavuze ko yabaye mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu mwaka w’ 1996 kandi ko mu gihe yari akirimo, yabonaga kirimo ivangura ryinshi kuko hari ubwo bagenzi be bamubazaga niba ari Umunye-Congo koko.
Yagize ati “Nibuka njyewe igihe twari turi ahitwa Kabamba(ku isoko), abasirikare barambajije bati ’Wowe ko uvuga ko uri Umukongomani, muri iri soko urabona usa nande? Yego koko nabuze igisubizo, nababwiye ko nsa na Yesu kuko na bo ntibasa na Yesu.”
Yavuze kandi ko kuba ari mu myaka yo gufata ikiruhuko cy’izabukuru bitamubuza kurwanira igihugu cye, cyane cyane gutabara abakomeje kwicwa n’imitwe ya Wazalendo bazira kuvuga Ikinyarwanda.
Yagize Ati “Mfite imyaka 61, ubu mba ndi mu kiruhuko cy’izabukuru ariko mu ntege nkeya zanjye mfite mu mubiri, ngomba kurwanira igihugu, nkwiriye kugitabara.”
Ubusanzwe Muhasha, akorera mu bice byo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo byiganjemo Abanyamulenge.
