
Kuri uyu wa kane taliki 17 Mata 2025, umuhanzi ukunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana Chryso Ndasingwa, yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru ku byerekeye’igitaramo cye yise ‘Easter Experience kizaba ku cyumweru taliki 20 Mata 2025.

Muri iki kiganiro, Chryso Ndasingwa yahishuye ko igitaramo ‘Easter Experience’ ari igitaramo cyiza cyitezweho ibihe byiza byo kuramya no guhimbaza Imana, bigizwemo uruhare n’abaramyi batandukanye bazifatanya na we, barimo Papi Clever & Dorcas,Arsene Tuyi n’ itsinda ry’abaramyi rya True Promises.
Chryso yatangaje ko impamvu yahisemo kugorana n’abahanzi bacye mu gitaramo, ari ukugira ngo bazabone umwanya uhagije kuko muri rusange umwanya wateganyijwe uzaba ari muto. Ati: “Mbonereho no gukangurira abantu kuzahagera kare, kugira ngo tuzatahe kare. Tuzaze kare, Saa munani imiryango izaba ifunguye, Saa kumi dutangire.”
Yakomeje agira ati: “Pasika ni ikintu gikomeye ku bizera, urupfu n’izuka bya Yesu Kristo birenze kuba ari igitaramo, ahubwo ni ikintu cyahinduye ubuzima bwacu nk’abizera. Ikindi, ireba n’abatizera kuko kuzuka bivuze ibintu bikomeye cyane. Ati” Tuzaba turimo turizihiza icyo kuzuka kwa Yesu Kristo byatugize byo. Mu guhimbaza, mu kuramya, mu guhamya, mu ijambo ry’Imana, rero abantu bose baratumiwe mu ngeri zitandukanye.”

Impumeko ya Papi Clever n’ umufasha we Dorcas mu kuba ari bamwe mu bazataramira abantu muri iki gitaramo ati: “Chryso ni umuvandimwe, ni inshuti, ndetse duhuzwa na byinshi. Twishimira gukorera Imana turi kumwe. Yaradutumiye mu gitaramo cyabaye ubushize, ‘Wahozeho,’ natwe kandi turamwiyambaza mu gitaramo cyacu, none twongeye kugirirwa ubuntu tubonye aduhamagaye ngo tubane muri iki gitaramo.”
Impumeko ya Chryso ku bijyanye n’umubano we na Papi Clever & Dorcas yagize ati” Papi Clever yarampfashije cyane binyuze muri company ye yitwa Credo, bampaye inkunga irenga miliyoni eshanu (5,000,000 Frw). Noneho Icy’ingenzi ni uko iyo umuhamagaye aritaba. Ni umuvandimwe w’ukuri.”
Papi Clever yahishuye ko iyo uri umuhanzi ukagirirwa ubuntu bwo guhamagarwa n’undi muhanzi kugira ngo mukorane mu gitaramo, cyane cyane ari igitaramo cyagutse, biba ari ibintu byiza cyane, yongeraho ko iyo ariyo mpamvu na bo bakunda gukorana na Chryso. Ati: “Turumvana mu buryo bw’umwuka, kandi tukaba turi n’inshuti, turahuza.”
Arsene Tuyi, uri mubazataramira abazitabira iki gitaramo, yatangaje ko yanyuzwe cyane n’ubutumire bwa Chryso, Ati” ni inshuti yanjye cyane,duhura bwa mbere nigeze kujya kuririmbira ahantu bacurangira nabi piano, Chryso abibonye aza kunshurangira kandi bigenda neza. Kuva ubwo twahise tuba inshuti.

Chryso Ndasingwa ubusanzwe akorera umurimo w’Imana mu itorero rya New Life Bible Church riherereye Kicukiro iyoborwa na Rev. Dr. Charles Mugisha. Yavukiye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, akurira mu muryango w’Abakristo Gatolika, nyuma aza kwimukira mu itorero rya New Life Bible Church ari na ho abarizwa kugeza ubu. Yatangiye umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bw’umwuga mu gihe cya Covid-19.
Kugeza ubu amatike agura 50,000 Frw yamaze gushira ku isoko, Kwinjira muri iki gitaramo ni ukugura itike ya 10, 000 Frw, 20,000 Frw, 30,000Frw ndetse na 50,000 Frw. Amatike aboneka kuri *797*30# no ku rubuga rwa www.ishema.rw.





