
Kuri uyu wa 11 mata 2025, nibwo Umuramyi M.Shyaka Clenie yasohoye indirimbo nshya yise “Yakoze ibikomeye”.
Ni indirimbo y’amateka ku urugendo rwe rw’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, dore ko ivuze byinshi bigendanye n’ubuhamya bw’urugendo yagendanyemo n’Imana kuva yakwizera Kristo nk’umucunguzi we.
Clenie uri mubahanzi b’abaramyi bafite ijwi Mu kiganiro yagiranye na Kigali Connect ,Yavuze ku nkomoko n’ imvano y’iyi ndirimbo.
Yagize ati mu ndirimbo “Yakoze ibikomeye” nashakaga kuvuga uburyo Imana ihambaye,ikora ibirenze kure iby’abana babantu, byaba ari iby’ ubwenge bwabo cyangwa izindi mbaraga z’ abapfumu ndetse n’abarozi
Yunzemo ati” Nayihimbye bitewe n’igitangaza Imana yari ikoreye umushuti wanjye twajyaga dusenga Imana ikavuga ibyakozwe n’ababi ,kuburyo ntabyiringiro byari bihari kubahanuzi ko hari icyo Imana yakora bitewe n’ umusozi yari ariho. Yaboneyeho gutangaza Imbaraga z’Uwiteka watabaye gitwari inshuti ya Clenie.Clenie ati”Imana yamukuyeho uwo musozi twese dutangarira Imana, nibwo nahise nandika iyi ndirimbo.
Clenie ni umwe mu bahanzi bafite impano y’uburirimbyi mu maraso.Yatangiye umuziki akiri muto dore ko ku myaka 10 gusa yatangiye gufata micro kavuga Imana neza.Aha yigaga mu mwaka w’amashuri abanza.Aha nibwo yatangiye guhimba indirimbo ze bwite. Uyu muramyi waririmbaga muri korali y’abana yitwaga umunezero muri ADEPR ari naryo torero kuri ubu abarizwamo.Yaje gukomeza umuhamagaro mu mashuri yisumbuye aho yafatanyaga ubuhanzi no kuririmba muri korali.
Ubusanzwe Clenie yavukiye mu karere ka Rwamagana mu ntara y’uburasirazuba.


KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘YAKOZE IBIKOMEYE’ YA CLENIA M.SHYAKA