
Kuri uyu wa 25 Mata 2025, Mukakamana Esperance, wamamaye nka Sister Hope ( Uwihaye Imana) yasohoye indirimbo nshya yise “Gira Uruhare” ikubiyemo ubutumwa bugamije guhamagarira abantu Bose kugira Uruhare mu guhindura isi ikaba nziza kurushaho.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Connect yatangaje ko iyi ndirimbo yayiteguye mu gihe cy’imyaka ibiri yuzuyemo amasengesho menshi, gutekereza no kumva uburemere bw’ubutumwa yashakaga kugeza ku bantu.
Sister Hope, avuga ko nubwo byamusabye igihe kirekire cyo kugira ngo ategure iyi ndirimbo, Atari ukubera Ubusobanuro buke cyangwa kubura ibikoresho, ahubwo ngo Ari ukubera uburemere bw’ ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo. Yagize ati:”Nari mfite impungenge zo kuyisohora kuko nabonaga aho isi igeze abantu bashobora kuyifata nabi, cyangwa ntibayumve nk’ uko mbishaka. Ariko umutima wanjye wampatiye kutayiceceka, ahubwo nkayisengera cyane ngo izagerweho n’abayikeneye.
Ugerageje kumva neza ndirimbo “Gira Uruhare” wumva ikubiyemo amagambo shingiye ku bibazo bikomeye byugarije isi, harimo intambara, amakimbirane yo mu miryangi, ubusinzi, ubusambanyi, ruswa, n’ibindi… Bikorwa bibi bishora abantu mu bikorwa bibi no kwangiza ejo hazaza h’abana n’igihugu muri rusange.
Ni ndirimbo yuzuyemo amagambo y’ihumure, gukangurira abantu kubabarira, gukundana, no gusenga cyane kugira ngo isi isubire ku murongo.Yasoje agira ati:”Iyi ndirimbo nyituye abantu bose batakaje icyizere, abumva barambiwe kubaho,n’abumva batagifite aho bahagaze. Imana iracyakora , ariko natwe tugomba kugira Uruhare. Gira Uruhare!”
Amashusho yiyi ndirimbo, yakozwe na Patient for Sure, umaze kubaka izina ritajegajega mu gukora no gutunganya amashusho y’ indirimbo z’abahanzi ndetse n’ amakorari. Uyu musore w’Umunyempano kandi ukiri muto (Patient for Sure), ubusanzwe afite inkomoko yo mu gihugu cy’Uburundi, gusa ubu ari kubarizwa mu Rwanda, akaba ari naho yimuriye ibikorwa bye.


KANDA HANO UREBE INDIRIMBO NSHYA YA SISTER HOPE