
Umuhanzi ubarizwa mu itorero rya ADEPR GSM Gikondo”Philemon Byiringiro” kuri uyu wa kane Tariki 01 Gicurasi 2025, yashyize hanze amashusho y’ indirimbo nshya yise”BUGUFI BWAWE”
Ni indirimbo ikozwe mu buryo bugezweho busanzwe buzwi nka ‘Live Recording’ aho amajwi n’amashusho biba bifatirwa mu gihe kimwe kandi mu mwanya umwe. Amajwi yayo yakozwe na Rene Pro, mu gihe amashusho yakoze na Jabo.

Mu kiganiro uyu muramyi ‘Philemon’ yagiranye na Kigali Connect, yahishuye impamvu yatumye akora iyi ndirimbo aho Yagize ati” Inganzo y’iyi ndirimbo nayigize nyikomoye mw’ijambo ry’Imana riri muri Bibiliya aho niyumvise ko hari urwego rumwe nkwiriye kuvaho nkagera ku rundi mu kurushaho kumenya Yesu no kumuhishurirwa.
Yakomeje agira ati” Iyi ndirimbo nyandika, nifuzaga ko abazayumva bafatanya nange kugira icyifuzo cyo guhishurirwa Yesu kurushaho. Muri we harimo imbaraga zibeshaho hano mw’isi ndetse no mu gihe kizaza. Kumenya neza Yesu by’ukuri bifite inyungu nyinshi harimo kumenya Imana, kumenya ubutunzi Imana yahishiye abera mw’ijuru, ndetse n’ibindi byinshi nk’uko tubisoma mu rwandiko Pawulo yandikiye Abefeso igice cya mbere, umurongo wa 15 kugeza kuri 22. Nkakangurira abantu kuba bugufi bwe kuko ariho hari imigisha yose yo mu Bumana..
Ubusanzwe “Philemon Byiringiro” yatangiye umuziki aririmba mu Makorali atandukanye, kuva yakira Yesu Kristo nk’Umwami n’umukiza mu bugingo bwe. Avuga ko Yatangiye gukora Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nk’Umuhanzi ku giti cye, Mu mwaka ushize wa 2024, Dore ko aribwo yasohoye indirimbo ye ya mbere yise “Unyigishe”.
Kugeza ubu ‘Philemon’ amaze kugira indirimbo eshatu(3) harimo Unyigishe,Ntumaho Ijambo, na Bugufi Bwawe.
Yaboneyeho kandi kubwira abantu ko ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo,bugenewe umuntu wese
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘BUGUFI BWAWE’ YA PHILEMON