
Kuri uyu wa gatanu tariki 09 Gicurasi 2025, Umuramyi Samuel Mushimiyimana, ubarizwa mu itorero rya Adepr Mbugangali riherereye mu karere ka Rubavu, yunze imbaraga n’umuramyikazi Mama Music bashyira hanze amashusho y’ indirimbo nshya bise “NI WE”

Mu kiganiro Samuel Mushimiyimana yagiranye n’Umunyamakuru wa Kigali Connect, yahishuye byinshi kuri bumwe mu butumwa bukubiye mu ndirimbo “NI WE”. Yagize ati”twashakaga kwibutsa abantu bizera Yesu Kristo nk’Umwami n’umukiza ko, ari we wenyine utuma ibintu byose byoroha. Intambara waba ufite, ibigeragezo waba ufite, ingorane zose waba ufite, ni we ushobora gutuma ibyoroha kubera ko ubutware bwose n’ubushobozi biri mu biganza bye.
Uyu muhanzi ukorera umuziki we mu mujyi wa Rubavu ari naho atuye, yatangiye kuririmba akiri umwana muto muri Chorale y’abana icyo gihe yari afite imyaka 9.
Yatangarije Kigali Connect ko, yatangiye ubuhanzi bwe yiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye muri ETO Gatumba, aho yabaye mu bahimbyi ba korali akaba yarahimbye indirimbo zitandukanye, ariko icyo gihe impano ye yari itarakura cyane, kuko aribwo yari agitangira.
Avuga ko icyo gihe muri we yumvaga hari imbaraga zidasanzwe zimusunika kuririmba cyane ko ngo ubwo abandi banyeshuri bajyaga mu karuhuko, we yasigaraga ahimba.
Muri icyo gihe ni nabwo yahimbye indirimbo nyinshi akajya aziha amakorali, kuko yumvaga Imana imuhaye iyo mpano kugira ayifashishe abandi.
Nyuma y’imyaka mike yaririmbye mu makorali atandukanya haba ku itorero ry’iwabo ( ADEPR Kigeyo) no mu makorali y’abanyeshuri ku bigo yizeho amashuri yisumbuye nko ku kigo cya ETO Gatumba aho yaririmbye muri Korali Ijwi ry’impanda yo muri icyo kigo nyuma yaje gukura igahinduka Heaven’s Way Choir.
Kugeza ubu umuhanzi Samuel Mushimiyimana, amaze gushyira indirimbo nyinshi hanze harimo nka Ntewe ishema, Imana ubwayo, tuzakwambuka, Jehovanisi, Ntisaza, Izabikora na “NI WE” aherutse gusohora, nizindi nyinshi wasanga ku rubuga rwe rwa youtube rwitwa Samuel Mushimiyimana Official

