×

Korali Blessing Key ikorera umurimo w’Imana muri CEP ya Ines Ruhengeri (mu Karere ka Musanze), ikaba igizwe n’abaririmbyi 110. Iyi Korali imaze imyaka 15 kuko yavutse tariki 28 Kanama 2010 nkuko byemezwa n’umuyobozi wayo.

Igitaramo cy’iyi Korali kizabera kuri ADEPR MUHOZA ku wa 01 Kamena 2025, kikazagaragaramo Korali Bethfage ibarizwa muri ADEPR mu Karere ka Rubavu, Chorale Urukundo yo muri ADEPR Muhoza, n’umuhanzi ukunzwe cyane Elie Bahati. Umuvugabutumwa w’icyo gitaramo ni Pasiteri Boniface ubarizwa ku rusengero rwa ADEPR Inyarugenge.

Muri iki gitaramo gikomeye, hazaberamo igikorwa cyo kumurika Album izaba igizwe n’indirimbo 9, zirimo: Dushingiye, Umwuka, Impano y’ubugingo, Ni ku bw’urukundo rwawe bakoranye na Bosco Nshuti, Yampinduriye Ibihe bakoranye na Elie Bahati, Umukiza wawe araje, Mbegurukundo, Dushobozwa na Nimunyure

Kugeza ubu, indirimbo 5 muri zo zamaze gusohoka, mu gihe izindi izasohoka kuri Album izashyirwa hanze uwo munsi.

Izo ndirimbo zose uko Ari eshanu zigaragara kuri YouTube Channel yabo yitwa “Blessing Key Choir CEP Ines Ruhengeri”, aho hashyizwe n’indi mirimo bakoze mu myaka yashize.

Indirimbo y’itiriwe iki gitaramo yiswe “YAMPINDUTIYE IBIHE”, iyi Korali bayikoranye na Elie Bahati, ndetse ni imwe mu ndirimbo zakunzwe muri iyi minsi, kubera amagambo yayo yubaka imitima.

Umva KC Radio hano

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Author

nyawelamberto@gmail.com

Related Posts

Havilah Choir ya ADEPR Kumukenke igiye guhurira na Siloam Choir mu gitaramo cy’amateka “Imigambi y’Uwiteka Live Concert”

Korali Havilah ibarizwa ku mudugudu wa ADEPR Kumukenke, ikomeje kwandika amateka mu murimo w’Imana, igiye gukora igitaramo cyayo cya mbere cyateguwe ku...

Read out all

Cornerstone Choir yasabye abantu ‘Gusogongera’ ku Mana mu ndirimbo yabo nshya.

Cornerstone Choir, ibarizwa mu Itorero rya UEBR (Union des Églises Baptistes au Rwanda), yashyize hanze indirimbo nshya bise SOGONGERA, igamije gukangurira abantu...

Read out all

Chorale Ababyeyi ya ADEPR Muhima yongeye kugaragaza ubudasa mu ndirimbo “Ubuntu”

Iyi ndirimbo yuzuyemo injyana ya Gikristo ibumbatiye inyigisho zikangurira abantu kurangwa n’ubuntu mu buzima bwa buri munsi. Indirimbo Ubuntu ni kimwe mu...

Read out all

Horebu Choir yasohoye indirimbo nshya “Uwahoze ari Ikivume” ishimangira impuhwe z’Imana

Ni indirimbo ivuga ku mpinduka Imana igira mu buzima bw’umuntu wari waraciriweho iteka, ariko ikamuhindura umwana wayo binyuze mu rukundo n’imbabazi. Iyi...

Read out all

Mu gihe bitegura gukora igitaramo cy’Amateka, Choir Horebu ya ADEPR Kimihurura, basohoye indirimbo nshya bise ‘Yesu Niwe Zina.

Choir Horebu ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya Adepr Kimihurura, riherereye mu mujyi wa Kigali, yasohoye indirimbo nshya bise ‘Yesu Niwe Zina,’...

Read out all

Canada: Jasper Worship Team, Yibukije abantu urukundo Yesu Kristo yakunze abari mu isi, mu ndirimbo “Calvary”

Kuri uyu wa 18 Mata 2025,Jasper Worship Team nibwo yashyize hanze amashusho y’Indirimbo nshya bise “Calvary” ikubiyemo ubutumwa bwo kwibutsa abantu ko...

Read out all