
Umwanditsi w’Umunya-Kenya Ngũgĩ wa Thiong’o yitabye Imana ku wa Gatatu, tariki ya 28 Gicurasi 2025, afite imyaka 87.
Amakuru y’urupfu rwe yatangajwe n’umukobwa we, Wanjiku wa Ngũgĩ, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga.
Ngũgĩ wa Thiong’o yavukiye i Kamiriithu, muri Kenya, ku wa 5 Mutarama 1938. Yamenyekanye cyane kubera ibitabo bye byamagana ubukoloni n’ubutegetsi bw’igitugu muri Kenya. Yatangiye kwandika mu Cyongereza ariko nyuma aza guhitamo kwandika mu rurimi rwe kavukire (Igikuyu) mu rwego rwo kurwanya ingaruka z’ubukoloni ku muco w’Abanyafurika.
Mu mwaka 1977, yanditse igitabo cyitwa Ngaahika Ndeenda (I Will Marry When I Want), cyatumye afungwa umwaka wose atagejejwe imbere y’urukiko. Nyuma yaho, mu 1982, yahunze igihugu kubera iterabwoba ry’ubutegetsi bwa Perezida Daniel arap Moi. Yabaye umwarimu muri Kaminuza zitandukanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, harimo na Kaminuza ya California, Irvine.

Ngũgĩ wa Thiong’o azibukwa nk’umwe mu banditsi b’ingenzi ku mugabane wa Afurika, wagize uruhare rukomeye mu guharanira uburenganzira bw’abaturage no guteza imbere indangagaciro z’Afurika binyuze mu buvanganzo.
