
Aba bombi,bateguje amashusho y’ indirimbo nshya bise ‘Ni muri Wowe,’ izasohoka tariki 13 kamena 2025
Bihimanzi Salvator na Uwitonze Joyce ni abahanzi Imana ihagurukije bakomoka mu karere ka Rubavu, bari kuzamuka neza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Aba bombi,bateguje amashusho y’ indirimbo nshya bise ‘Ni muri Wowe,’ izasohoka tariki 13 kamena 2025.
Mu kiganiro kirambuye umuhanzi ‘Bihimanzi Salvator’ yagiranye na Kigali Connect, yahishuye byinshi kuri iyi ndirimbo ndetse akumbuza abakunzi be kuzayireba. Usibye kuba ari indirmbo ikubiyemo ubutumwa bwomora imitima ya benshi, izaba ari n’ indirimbo inyuze amatwi n’ amaso.
Muri iki kiganiro yagize ati;”Ni ndirimbo nziza ijyanye n’ igihe, kandi ikubiyemo amashimwe ndese n’ibyiza lmana yiteguye gukorera abantu bayo. Yakomeje avuga ko ari indirimbo igenewe ubabaye, ndetse n’ uwishimye kuko ikubiyemo amagamo yo gutanga ihumure n’ibyiringiro.
Muhimanzi Salvator, abajijwe ku bijyanye n’ inkomoko yayo yagize ati” Akenshi kunda kwandika indirimbo ngendeye ku buzima bwite bw’abantu cg ndebeye ku bintu lmana yankoreye, ndetse n’ibihe byanjye bya kera nshingiye Aho lmana yankuye. Rero nakoze iyi ndirimbo kugira ngo izafashe abantu kwegerana n’lmana ndetse bamenye ko ikibafiteho umugambi mwiza k’ubuzima bwabo Kandi bayizere kurushaho.
Salvator, ukorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADPR Ruhangiro Rihererye mu murenge wa Rugerero ho mu Karere ka Rubavu, yatangaje ko Impamvu yahisemo kuyoboka inzira yo gukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ari uko yifuzaga kujya akora indirimbo zihuza kandi zigafasha abantu gusabana n’lmana, ndetse no kongera gusana imitima y’abantu mu kubaha ibyiringiro by’uko lmana igifite umugambi mwiza ku buzima bwabo.
Indirimbo ‘NI muri wowe’ amashusho yayo yagizwemo urahare na ‘Aba Music,mu gihe amajwi yo yakozwe ndetse anatunganywa na Rog B beatz.
Nubwo agaseke kagipfundikire, ndakurarikira kuzareba iyi ndirimbo izasohoka Tariki 13 Kamena 2025.





