×

Intambara hagati ya Israel na Iran ishobora gutera intambara ya gatatu y’isi, bitewe n’uburyo ibintu bihagaze ubu mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati.

Impamvu imirwano ya Israel na Iran ishobora gutera intambara ya gatatu y’isi.

Israel yagabye ibitero by’indege ku nganda za gisirikare n’iz’ubutare bw’umuriro muri Tehran, harimo n’ahantu hategurirwa intwaro za kirimbuzi. Ibi byateje impagarara muri Tehran, aho abaturage benshi bahungiye mu bice by’amajyaruguru.

Igihugu cya Iran nacyo cyarashe ibisasu bya misile mu mijyi ya Bat Yam, Rehovot, Tel Aviv na Haifa, bigahitana abantu 7, barimo abana 3, ndetse hakaboneka abandi 200 bakomeretse.

Nyuma y’ibi bibazo byose, Ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Uburusiya, U Bushinwa, ndetse na Belarus byagaragaje impungenge ko intambara hagati ya Israel na Iran ishobora gukurura intambara mpuzamahanga. Perezida wa Belarus, Alexander Lukashenko, yavuze ko intambara hagati ya Israel na Iran ishobora gutera intambara ya gatatu y’isi

.

Ibyago by’intambara ya gatatu y’isi

Intambara hagati ya Israel na Iran ishobora gukurura ibindi bihugu mu karere nka Syria, Iraki, na Libani, ndetse n’ibihugu by’i Burayi n’Amerika.

Ikindi kandi, Intambara ishobora guhungabanya ubukungu bw’isi, cyane cyane mu bijyanye n’ibikomoka kuri peteroli, kuko ibihugu byinshi by’i Burayi n’Amerika bikenera ibikomoka kuri peteroli byo mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati.

Iran kandi ifite ubushobozi bwo gutera ibisasu bya kirimbuzi, kandi Israel nayo ifite intwaro za kirimbuzi. Ibi bishobora gutera intambara y’ubumara, ikagira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu n’ibidukikije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Author

nyawelamberto@gmail.com

Related Posts

Afurika y’Epfo igiye gukura ingabo zayo muri MONUSCO

Guverinoma ya Afurika y’Epfo mu itangazo yasohoye muri iki gitondo yatangaje ko igiye gukura ingabo zayo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga...

Read out all

Ubuyapani: Umugabo yarusimbutse ubwo bashakaga kumwica bamuhora kugona

Mu Buyapani, umusore w’imyaka 18, akaba umunyeshuri mu mashuri yisumbuye, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano akurikiranyweho gushyira uburozi mu byo kurya bya...

Read out all

U Burusiya bwambuye ingabo za Ukraine uduce 32

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burusiya, Valery Gerasimov, yatangaje ko ingabo z’icyo gihugu zigaruriye uduce 32 mu kwezi k’Ukuboza mu ntambara zihanganyemo n’ingabo...

Read out all

Muri Kazakhstan Abadepite batoye itegeko ribuza icengezamatwara ry’abaryamana bahuje ibitsina

Inteko Ishinga Amategeko ya Kazakhstan, yatoye itegeko ribuza icengezamatwara ry’imyemerere y’abaryamana bahuje ibitsina, rikorwa hifashishijwe itangazamakuru na internet, hagamijwe kurinda abana amakuru...

Read out all

Impanuka yabereye muri Kenya, yahitanye abantu.

Impanuka y’indege ya gisivili yahitanye abantu 12 biganjemo ba mukerarugendo muri Kenya. Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri,...

Read out all

Zelensky ashaka kwitabira ibiganiro bya Trump na Putin atatumiwemo

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko yiteguye kwitabira inama izahuza Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe...

Read out all