
Josh Ishimwe wamamaye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yasabye umugore we ndetse basezerana imbere y’Imana, mbere y’uko yakira abatumiwe muri ibi birori byabereye mu gihugu cy’u Buholandi.
Josh Ishimwe yakoze ubukwe nyuma y’uko akorewe ibirori byo gusezera ku busore byabereye mu Buholandi tariki 10 Kamena 2025. Mu mu Burayi kandi ni naho yambikiye impeta umukunzi we, ubwo yamusabaga ko bazabana akaramata.
Mu kwitegura ubu bukwe, Josh Ishimwe yari yajyanye n’umubyeyi we i Burayi, nkuko ikinyamakuru IGIHE kibitangaza cyamenye amakuru avuga ko uyu muhanzi yahisemo gukorera ubukwe kuri uwo Mugabane kuko ari ho ababyeyi b’umukobwa batuye, kandi uyu mugabo akaba ahafite umuryango mugari.
Josh Ishimwe yari amaze igihe kinini i Burayi aho uretse kwitegura ubukwe, yagize n’umwanya wo kwitabira ibitaramo yatumiwemo na Aline Gahongayire birimo icyabereye mu Bubiligi ku wa 7 Kamena 2025 n’icyabereye i Paris ku wa 14 Kamena 2025.

