×

Josh Ishimwe wamamaye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yasabye umugore we ndetse basezerana imbere y’Imana, mbere y’uko yakira abatumiwe muri ibi birori byabereye mu gihugu cy’u Buholandi.

Josh Ishimwe yakoze ubukwe nyuma y’uko akorewe ibirori byo gusezera ku busore byabereye mu Buholandi tariki 10 Kamena 2025. Mu mu Burayi kandi ni naho yambikiye impeta umukunzi we, ubwo yamusabaga ko bazabana akaramata.

Mu kwitegura ubu bukwe, Josh Ishimwe yari yajyanye n’umubyeyi we i Burayi, nkuko ikinyamakuru IGIHE kibitangaza cyamenye amakuru avuga ko uyu muhanzi yahisemo gukorera ubukwe kuri uwo Mugabane kuko ari ho ababyeyi b’umukobwa batuye, kandi uyu mugabo akaba ahafite umuryango mugari.

Josh Ishimwe yari amaze igihe kinini i Burayi aho uretse kwitegura ubukwe, yagize n’umwanya wo kwitabira ibitaramo yatumiwemo na Aline Gahongayire birimo icyabereye mu Bubiligi ku wa 7 Kamena 2025 n’icyabereye i Paris ku wa 14 Kamena 2025.

Josh Ishimwe n’umukunzi we Gloria
Wari umunzi w’ibyishimo, kuri bombi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Author

nyawelamberto@gmail.com

Related Posts

Umuhanzi Baba Sol Yasohoye Indirimbo Nshya yise “Far Away”

Umuhanzi nyarwanda Baba Sol, uzwiho impano idasanzwe mu kuririmba no guhanga indirimbo zifite ubutumwa, kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Mutarama...

Read out all

Israel Mbonyi yateguje Igitaramo ‘Icyambu’ kigiye kuba ku nshuro ya kane

Umuramyi ukunzwe cyane mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Israel Mbonyi, yongeye guteguza abakunzi be igitaramo gikomeye yise “Icyambu Live Concert”, kigiye kuba...

Read out all

Byinshi wamenya ku ndirimbo nshya “Ibindi Bitwenge” ya Antoinette Rehema, uzwi nka “Mama Ibinezaneza”

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Antoinette Rehema, uzwi cyane ku izina rya Mama Ibinezaneza, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise...

Read out all

Antoinette Rehema agiye gusohora indirimbo nshya yise “IBINDI BITWENGE”

Umuramyi Antoinette Rehema, ukunzwe mu njyana ya Gospel, agiye gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “IBINDI BITWENGE”, ikubiyemo ubutumwa buhumuriza abababaye,...

Read out all

Kamikazi Dorcas yaturitse ararira ubwo yasobanuraga agahinda gakabije yatewe no kubura Vestine

Kamikazi Dorcas yasutse amarira ubwo yasobanuraga agahinda gakabije yanyuzemo nyuma y’uko umuvandimwe we bakuranye kandi bakanaririmbana, Ishimwe Vestine, yashatse umugabo. Yavuze ko...

Read out all

Divine Muntu yatangaje itariki y’ubukwe bwe n’umukunzi we Uwizera Benjamin

Divine Muntu, umuririmbyi ukizamuka mu njyana ya Gospel umaze kwamamara cyane mu ndirimbo ye “Hozana”, yatangaje itariki y’ubukwe bwe n’umukunzi we Uwizera...

Read out all