×

Umwe mu baramyi bahagaze neza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana Yves Rwagasore, yongeye gutanga ubutumwa bw’ihumure abunyujije mu ndirimbo nshya yise ‘Intsinzi.’

Kuri uyu wa 27 Kamena 2025, Umuramyi w’Umunyarwanda Yves Rwagasore, uba mu gihugu cya Canada, yashyize hanze amashusho y’ indirimbo nshya yise “Intsinzi”, igamije kwibutsa abantu ko ubutsinzi nyakuri bubonerwa muri Yesu Kristo.

Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye n’Umunyamakuru Obededomu, Yves’ avuga ku butumwa yashatse gutanga muri iyi ndirimbo yagize ati “Nashatse kwibutsa abantu ko Yesu Kristo ari we ntsinzi yacu, kandi muri we hatarimo gutsindwa.”

Yakomeje asaba abantu kutikanga imigambi y’umwanzi, kuko muri Kristo dufite imbaraga zihoraho. Mu mvugo ye ati “Kenshi umwanzi adutera ubwoba, ariko abana b’Imana bahawe intsinzi kandi ni iy’iteka, turi abatsinzi muri byose.”

Yves yahumurije kandi abahuye n’ibibazo by’ubuzima n’imibereho, yibutsa ko Imana itigeze ibibagirwa. Yifashishije ijambo ryo muri Yeremiya 29:11“Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si bibi, kugira ngo mbareme umutima w’ibyo muzabona hanyuma. Ni ko Uwiteka avuga.”

Ati: “Nta joro ridacya.”

Umuramyi Yves Rwagasore, yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka “Njyewe na Yesu”, “Wowe Ntujya uhemuka”, na “Thank you God.” Indirimbo ye nshya “Intsinzi” ikangurira abantu gukomera ku kwizera, kuko muri Kristo habamo gutsinda ibigeragezo byose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Author

nyawelamberto@gmail.com

Related Posts

Umuhanzi Baba Sol Yasohoye Indirimbo Nshya yise “Far Away”

Umuhanzi nyarwanda Baba Sol, uzwiho impano idasanzwe mu kuririmba no guhanga indirimbo zifite ubutumwa, kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Mutarama...

Read out all

Israel Mbonyi yateguje Igitaramo ‘Icyambu’ kigiye kuba ku nshuro ya kane

Umuramyi ukunzwe cyane mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Israel Mbonyi, yongeye guteguza abakunzi be igitaramo gikomeye yise “Icyambu Live Concert”, kigiye kuba...

Read out all

Byinshi wamenya ku ndirimbo nshya “Ibindi Bitwenge” ya Antoinette Rehema, uzwi nka “Mama Ibinezaneza”

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Antoinette Rehema, uzwi cyane ku izina rya Mama Ibinezaneza, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise...

Read out all

Antoinette Rehema agiye gusohora indirimbo nshya yise “IBINDI BITWENGE”

Umuramyi Antoinette Rehema, ukunzwe mu njyana ya Gospel, agiye gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “IBINDI BITWENGE”, ikubiyemo ubutumwa buhumuriza abababaye,...

Read out all

Kamikazi Dorcas yaturitse ararira ubwo yasobanuraga agahinda gakabije yatewe no kubura Vestine

Kamikazi Dorcas yasutse amarira ubwo yasobanuraga agahinda gakabije yanyuzemo nyuma y’uko umuvandimwe we bakuranye kandi bakanaririmbana, Ishimwe Vestine, yashatse umugabo. Yavuze ko...

Read out all

Divine Muntu yatangaje itariki y’ubukwe bwe n’umukunzi we Uwizera Benjamin

Divine Muntu, umuririmbyi ukizamuka mu njyana ya Gospel umaze kwamamara cyane mu ndirimbo ye “Hozana”, yatangaje itariki y’ubukwe bwe n’umukunzi we Uwizera...

Read out all