![_MG_0437[1]](https://kigaliconnect.com/wp-content/uploads/2025/07/MG_04371-1024x683.jpg)
Evangelist Iradukunda Juvenal Amani, uzwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana nka Ev. Amani, yadusangije urugendo rudasanzwe aherutse kugirira mu gihugu cya Kenya, aho yamaze ukwezi akora umuziki n’ivugabutumwa.
Uyu muhanzi uvuka mu Karere ka Rubavu aho asengera muri Shekinah Missions, akaba umuvugabutumwa w’inararibonye n’umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya Imana, avuga ko yinjijwe mu muziki n’ubuhamya bwihariye: “Ni Imana yampamagaye kugira ngo nyikorere.”
Mu kiganiro kirekire yagiranye na Kigali Connect, Ev. Amani yatangaje ko mu byo yahakoreye bikomeye, ari ukuhakorera indirimbo ebyiri zisoza mu mushinga we wa album agiye gushyira hanze bitarenze umwaka wa 2025. Yagize ati: “Nakoreyeyo indirimbo ebyiri. Ni umugisha ukomeye kuko Imana yamfashije ngakorerayo indirimbo. Ubu nageze mu Rwanda amahoro, kandi hari ikintu gikoretse. Imana ihabwe icyubahiro.”
“Uwezo Wake”, imwe mu ndirimbo yakoreye muri Kenya
Mu ndirimbo ebyiri yakoreye muri Kenya harimo iyitwa “Uwezo Wake”, ayisobanura nk’irimo ubutumwa buhamye bwo guhimbaza ubushobozi bw’Imana. Ati: “Iyo mvuga Uwezo Wake, ni nko kuvuga ngo arashoboye, Uwiteka arashoboye.”
Hari n’indi ndirimbo yasize muri studio, ikaba izajya kuri album ye ari gutegura. Amashusho yazo ni yo aje gukorera mu Rwanda, kuko ashyira imbere ibyo gukora indirimbo zuzuye, haba mu majwi n’amashusho.
Album y’indirimbo 12 igiye gusohoka
Ev. Amani ari gutegura album y’indirimbo 12, aho buri ndirimbo izajya isohoka ifite amajwi n’amashusho. Indirimbo ebyiri yakoreye muri Kenya ni zo zizuzuza izindi 10 zamaze gukorwa.
“Zose zizasohoka ari amavidewo kuko nge nsohora audio na videwo byose.”
Indirimbo yakoze mbere
N’ubwo yagiriye urugendo mu gihugu cy’amahanga, Ev. Amani avuga ko atigeze yibagirwa gukora indirimbo z’Ikinyarwanda, kuko yigeze gukora indirimbo nyinshi zirimo:
- Nta Ho Itakura Umuntu
- Mu Biganza Byawe
- Uranzi Yesu
- Isezerano, n’izindi.
Mu ndirimbo ye nshya “Uwezo Wake”, ubutumwa ni ubu: “Mu bibi no mu byiza ukomeze ushime Imana, kandi uge urushaho gusenga buri munsi kuko igihe cyose tuba turi mu maboko y’Uwiteka.”
Ev. Amani ashimangira ko ubuzima bwe ari ivugabutumwa ritagira mipaka. Aho yajyanwa n’Imana hose, ajyana ubutumwa, abifashijwemo n’impano yo kubwiriza n’iyo kuririmba.
Uyu musore utirengagije no gushimira umuryango we, inshuti, n’abandi bose bamusenger, ndetse ko aho ageze ari ukubera amasengesho, avuga ko igihe kigeze album igasohoka, ko iri hafi, kandi asaba abantu gukomeza kumushyigikira no gukurikira ibikorwa bye ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi hose indirimbo ze zizajya zishyirwa.


REBA INDIRIMBO “URWANDA RURABEREWE” YAKORANYE NA JABASTAR KURI YOUTUBE: