
Mu irushanwa “Esperance Football Tournament 2025”, ikipe ya Brésil y’abakomoka mu Akarere ka Rubavu, yakatishije itike ya ½ nyuma yo gutsinda Spark Victory ibitego 2-1 mu mukino waryoheye abakunzi ba ruhago bari kuri Tapis Rouge i Nyamirambo.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 2 Nyakanga 2025, kuri Tapis Rouge i Nyamirambo, habereye umukino wari uwa nyuma mu cyiciro cya ¼ mu Esperance Football Tournament 2025, aho ikipe ya Brésil y’abakomoka mu Karere ka Rubavu yatsinze Spark Victory ibitego 2–1, igira itike ya ½ y’irushanwa.
Ikipe y’abakomoka mu Akarere ka Rubavu izwi ku izina rya Brésil, yasezereye Spark Victory yiganjemo abato nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-1 byatsinzwe na Haruna Niyonzima na Habimana Hussein kuri penaliti mu gihe abandi bari batsindiwe na Elie Tatou.
Si ugutsinda gusa kuko aba banya-Rubavu, bongeye kwereka abari kuri Tapis Rouge ko umupira w’amaguru mu Rwanda ukomoka iwabo nyamara bakinaga n’ikipe nziza ifite abasore bato bafite impano.
Aba bari bayobowe na Haruna Niyonzima, ni na bo batanze umukinnyi witwaye neza mu mukino, wabaye Sibomana Sultan “Bobo” usanzwe ukinira Marines FC akaba umuvandimwe wa Niyibizi Ramadhan ukinira APR FC.
Brésil izakina na Native Sport ejo Saa cyenda n’igice z’amanywa ku kibuga cya Tapis Rouge i Nyamirambo. Undi mukino wa ½ muri iri rushanwa, uraza guhuza Young Boys na Golden Generation Saa cyenda n’igice z’amanywa kuri iki kibuga.






