
Inzego z’umutekano zirimo urushinzwe iperereza mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zataye muri yombi abofisiye bakuru babiri bakorana bya hafi n’umujyanama wa Perezida Félix Tshisekedi mu bikorwa by’igisirikare, Gen Christian Tshiwewe Songesha.
Abatawe muri yombi ni Gen Maj Maurice Nyembo wahoze ari umuyobozi w’ibiro bya Gen Tshiwewe mu gihe yari Umugaba Mukuru w’ingabo za RDC, na Lt Col Adelart Mwiza ushinzwe umutekano wa Tshiwewe by’umwihariko.
Gen Maj Nyembo na Lt Col Mwiza bafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa 9 Nyakanga 2025, gusa ibyo bakurikiranyweho ntabwo biramenyekana.
Amakuru y’itabwa muri yombi ry’aba bofisiye yakurikiye andi avuga ko Gen Tshiwewe yashwanye na Gen Jean Claude Yav Kabeya saa munani z’urukerera ubwo bari ku biro by’inama y’igihugu y’umutekano.
Byavugwaga ko nyuma yo gushwana na Gen Yav, Gen Tshiwewe yagumye ku biro by’inama y’igihugu y’umutekano kugeza bukeye, gusa icyo bapfuye na cyo ntikiramenyekana.
Gen Yav wabaye umwe mu bizerwa ba Perezida Tshisekedi ubwo yajyaga ku butegetsi mu 2019, na we yari yatawe muri yombi tariki ya 16 Kamena 2025.
