
Ni gitaramo cyabaye ku Cyumweru tariki ya 13 Nyakanga 2025, kikaba cyarahuriranye no kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki no kumurika album nshya yise “Ndahiriwe”
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Bosco Nshuti, yongeye kwandika amateka mu muziki nyarwanda ubwo yakoze igitaramo gikomeye cyiswe “Unconditional Love – Season 2” cyabereye muri Camp Kigali ku Cyumweru, tariki ya 13 Nyakanga 2025.
Ni gitaramo cyahuriranye n’isabukuru y’imyaka 10 Bosco Nshuti amaze mu muziki wa Gospel, ndetse kiba umwanya wo kumurika album ye nshya yise “Ndahiriwe”,
Mu masaha ya nimugoroba, imbaga y’abakunzi ba Gospel yari yitabiriye Camp Kigali yifitemo amatsiko yo kongera kubona Bosco Nshuti ku rubyiniro, ari kumwe n’abandi bahanzi b’ibyamamare. Barimo Aime Uwimana, Ben&Chance, n’abandi…
Iki gitaramo cyitabiriwe ku bwinshi, aho intebe zose zari zateguwe muri sale byageze aho zuzura, ibyatumye hatekerezwa uburyo hazanwa izindi kugira ngo abari babuze ibyicaro babone aho bicara.
Mu gitaramo“Unconditional Love – Season 2”, Bosco Nshuti yamuritse album ye nshya ya kane“Ndahiriwe”, ikubiyemo indirimbo zafashije benshi zirimo: Ndahiriwe, Jehovah, Ndatangaye, Nzakomeza gushima n’izindi.. ni ndirimbo yaririmbye mu buryo bwa live, ashyigikiwe n’itsinda ry’abaririmbyi n’abacuranzi, bikora ku mitima y’abitabiriye.
Ntibyagarukiye aho kuko hanatanzwe ijambo ry’Imana na Pastor Hortense Mazimpaka, ryibanze ku gushimangira urukundo rwa Kristo rudashira, ndetse n’uko umuntu wese akwiye kuba ishusho y’urwo rukundo ku bandi.
Bimwe mu byamamare byitabiriye iki gitaramo harimo: Israel Mbonyi, Irene Murindahabi, Prosper Nkomezi, Umushumba, Jado Sinza, Danny Mutabazi “Mama Sava” n’abandi benshi…
Iki gitaramo kandi cyabaye umwanya udasanzwe wo gutekereza ku rukundo nyakuri, rudashingiye ku nyungu, Bosco Nshuti ashimangira ko ari urukundo rw’Imana ku bantu bayo. Abitabiriye baririmbanaga nawe, basabana umunezero n’ibyishimo, bagasangira amasengesho yo gushima no gusabira u Rwanda n’imiryango yabo.
Amashusho n’amajwi byari ku rwego rwo hejuru, umutekano n’imyanya byose byari biteguye neza, bituma abitabiriye bishimira igitaramo kugeza ku musozo.
Iki gitaramo cyasize Urwibutso rukomeye ku bakunzi b’umuziki wa Gospel, kandi cyongera Umwuka wo kurushaho kwegera Imana.
Mu ijwi rituje ry’Umuramyi Bosco Nshuti yagize ati”“Imyaka 10 si mike. Ndashimira Imana yampaye imbaraga, ndashimira n’abakunzi b’umuziki wanjye badahwema kunkomeza. Ubu ndishimye cyane kubona uko Imana ikora mu buzima bwacu.”
“Unconditional Love – Season 2” cyabaye igitaramo cyuzuye urukundo, umunezero n’ibyishimo, cyerekanye ko Bosco Nshuti atari umuhanzi gusa, ahubwo ari n’umunyamuryango w’umuryango mugari w’abizera, ukomeje kugeza ku bantu ubutumwa bwiza biciye mu ndirimbo.




