×

Vestine na Dorcas, abahanzikazi bakomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda, bakomeje gutungurana no kurenga imipaka y’uko abantu basanzwe batekereza ku muziki w’abaririmbyi b’abakobwa.

Kuri iyi nshuro, indirimbo yabo nshya bise Emmanuel yujuje miliyoni y’abayirebye kuri YouTube mu gihe cy’iminsi itatu gusa – ibintu bitari byarigeze bikorwa n’undi muhanzi w’umukobwa mu muziki wa Gospel w’u Rwanda.

Iyo ndirimbo yasohotse ku wa 17 Nyakanga 2025, ikubiyemo amagambo akomeye y’ishimwe no kwizera Imana, ariko ikarusha izindi zose gukundwa kubera uburyo yubatse, amashusho yayo ashingiye ku bukwe bwa Vestine ndetse n’ukuntu ifite umwimerere mu buryo bw’amajwi, amagambo, n’ubutumwa butanga ihumure.

Abafana babo n’abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana ntibatinze kuyakira. Imibare y’abayirebye yagiye izamuka ku muvuduko udasanzwe, byatumye abantu benshi bongera kuganira ku buhanzi bwa Vestine na Dorcas nk’urugero rudasanzwe rw’abahanzikazi batagamije kwamamara ahubwo bagamije kwagura ubwami bw’Imana.

Iyi ndirimbo yarenze imbibi z’indimi n’imico, ikaba icurangwa mu bice byinshi by’igihugu no hanze yacyo. Ni ikimenyetso simusiga cy’uko iyo indirimbo ivuye ku mutima kandi ishingiye ku kuri kw’ibyabaye – nk’ubukwe bwa Vestine – iba ifite imbaraga kurusha ibikoresho bikomeye cyangwa ingamba z’ubucuruzi zisanzwe zikoreshwa mu kumenyekanisha indirimbo.

Vestine na Dorcas basanzwe bazwi mu ndirimbo nka Iriba, Nahawe Ijambo, Adonai na Neema, ariko Emmanuel yabaye igihangano kibasumbishije urwego. Mu gihe indirimbo yabo Yebo [Nitawale] yari yabaye iya mbere mu kubigeraho mu minsi itanu muri Werurwe, Emmanuel yarenzeho, ibikora mu minsi itatu.

Ni ikimenyetso cy’uko ubuhanzi bwabo bukomeje gutera imbere, bukagera ku rwego mpuzamahanga, ariko burushaho gusigasira ubutumwa bwiza n’indangagaciro zabo nk’abakozi b’Imana.

Indirimbo yujuje miriyoni y’abayirebeye kuri YouTube mu minsi itatu gusa
Baheruka guca aka gahigo kuri Yebo yabikoze mu minsi itanu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Author

byiringirojea23@gmail.com

Related Posts

AMAFOTO: ADEPR Ruyenzi iri kubaka urusengero rugezweho ruzatwara Miliyari 1 Frw.

Itorero rya ADEPR Ruyenzi, ryo mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Runda, riri kubaka urusengero rujyanye n’igihe ruzatwara Miliyari 1 y’amafaranga...

Read out all

Urugero Media Group yateguye “Worship Unplugged’ igitaramo cy’ihumure n’isanamutima”

Tariki ya 14 Nzeri 2025 ishobora kuba itariki y’amateka ku buzima bw’abazitabira igitaramo cyiswe Worship Unplugged. Ni igitaramo kitezweho gusiga benshi bacomotse...

Read out all

Rwanda Shima Imana 2025: Umwanya wo Gushimira no Kwibuka Imigisha y’Imana ku Banyarwanda

Mu mpera z’ukwezi kwa Kanama 2025, u Rwanda ruzongera guhuriza hamwe Abanyarwanda b’ingeri zose mu giterane cy’imbaraga cyiswe Rwanda Shima Imana 2025....

Read out all

Alicia na Germaine: Hamwe n’ubwoba bwa 666 kuri “Rugaba” bateguje iyitwa “Ndahiriwe”

Nyuma y’uko indirimbo yabo “Rugaba” imaze kurebwa kuri YouTube n’umubare w’abagera ku 666,000, ibintu byibukije bamwe umubare uvugwa muri Bibiliya nk’“umubare w’inyamaswa”...

Read out all

Burundi: Umunyamakuru Annick Mushimiyimana yihangiye inzira mu muziki wa Gospel

Uyu mukobwa asanzwe akorera kuri Radio RCF aho ari umunyamakuru (umumenyeshamakuru mu Kirundi) wungirije, ariko akaba anafite impano yo kuririmba indirimbo zo...

Read out all