
Danny Dollar agiye gusohora indirimbo nshya yitwa “Bombe”, igiye kuba igisubizo ku bavuze ko agiye kuba ikirara nyuma yo kuva muri Moriox Kids
Umuhanzi muto ariko ufite icyerekezo kinini, Ishimwe Danny, uzwi mu muziki nka Danny Dollar, agiye gushyira hanze indirimbo nshya yise “Bombe”, ikubiyemo ubuzima bwe bwite ndetse n’ubutumwa bukarishye buvuguruza ibyo abantu bari baramutekerejeho nyuma yo kuva muri Moriox Kids.
Uyu musore w’imyaka 16 hafi 17, ukomoka mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru ariko utuye i Kinyinya, Kagugu mu Karere ka Gasabo, yabwiye Kigali Connect ko iyi ndirimbo izaba ari nk’ikirenga ku rugendo rwe nk’umuhanzi wigenga.
Ati: “Ni indirimbo ivuga ku buzima bwange, ikanavuguruza ibyo bari baramvuzeho ngo ndi ikirara, mbese ivuga ku buzima naciyemo. Kuva muri Moriox Kids byatumye bamwe bavuga ko ngiye kuba ikirara, iyi ndirimbo rero ije nk’igisubizo ku banyibeshyeho.”
“Navuye muri Moriox Kids ku bushake bwanjye”
Danny Dollar yahoze abarizwa mu itsinda rya Moriox Kids, aho yinjiriye mu mwaka wa 2021 nyuma ya COVID-19, ubwo yatangiraga kugaragaza impano ye yari amaranye imyaka, by’umwihariko mu kubyina no kuririmba. Nubwo yari amaze kumenyekana, yahisemo kuva muri iryo tsinda, agatangira urugendo nk’umuhanzi wigenga.
Kuva icyo gihe, amaze gukora indirimbo ebyiri, harimo iyo aheruka yise “Nabona”, yasohotse ku wa 11 Kamena 2025, ikaba imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 80 kuri YouTube. Iyi ndirimbo yakozwe na Listen mu majwi, amashusho ayoborwa na WanYu, atunganywa na Patient For Sure. Indi ni iyi Bombe igiye gusohoka.
Yabwiye Kigali Connect ati: “Navuye muri Moriox kuko nabonaga itaramfashaga kugera ku nzozi zange zo kuba umuhanzi wigenga. Ni nge wavuyeyo nijyanye, ntabwo banyirukanye. Nashoboraga no kuguma muri Moriox ngakora ku giti cyange, ariko bo ntibemera ko umuntu ubarizwamo akora ibindi ku ruhande.”
Umwihariko n’imbogamizi ahura na zo
Uyu musore avuga ko afite umwihariko udasanzwe mu buryo akoramo indirimbo ze: “Umwihariko wange ni uburyo nkoramo. Ku bantu bakurikirana indirimbo zange bahita bawubona.”
Nubwo afite inzozi zikomeye, yemeza ko hari imbogamizi atabura guhura na zo, cyane cyane nk’umuhanzi uri gutangira: “Gukora amajwi n’amashusho birangora nk’umuntu ugitangira, mu bigendanye n’ubushobozi no kuba nashyigikirwa n’abantu.”
Ariko kandi, imbaraga azikura mu buryo indirimbo ze zakirwa: “Iyo nsohoye indirimbo igakundwa, bintera imbaraga zo gukomeza. Iramutse idakunzwe, nakomeza gukora, kuko n’ubusanzwe si byiza ko ukora ibintu ngo bihite bikundwa mu buryo bworoshye. Ibintu bikuvunnye ni byo biramba.”
Indirimbo “Bombe” yakozwe n’abantu batandukanye mu buryo bw’umwuga:
- Abagize uruhare mu gutunganya amajwi: Baba Sol, Nyawe Lamberto, Listen
- Amashusho: Patient for Sure
- TikTok accounts: Danny Dollar, Danny Bu
Aho ahagaze ubu n’ubufasha ahabwa n’umuryango
Danny Dollar ni uwa gatatu mu bana batanu bavukana, akaba abana n’ababyeyi be i Kagugu. Avuga ko ababyeyi be, cyane cyane Mama we, ari inkingi ya mwamba mu rugendo rwe: “Ababyeyi bange baranshyigikira, kandi kuba ngeze hano ni bo mbikesha. Mama, amfasha kubona ubushobozi bwo gukora indirimbo mu buryo bwose, kandi aho abandi bacitse intege we arakomeza akanshyigikira kuko akunda ibintu byange.”
Icyifuzo n’icyerekezo
Nubwo akiri muto, inzozi ze zirarambuye: “Nifuza kuzaba umuhanzi ukomeye, nkarenga urwego rw’Igihugu nkagera ku rwego rw’isi.”
Ubutumwa aha abakunzi b’umuziki we
“Ndabakunda, kandi nzakomeza kubaha ibintu birenze. Ikindi, ntibakizere ibintu bimvugwaho mu gihe bitanturutseho.”
“BOMBE” igiye kuba indirimbo y’impeshyi kuri YouTube vuba aha – Komeza ukurikire Danny Dollar ku mbuga nkoranyambaga ze, ndetse no ku rukuta rwe rwa TikTok. Iyo ndirimbo ntisanzwe – ni igisubizo, ni ubuhamya, ni itangiriro rishya.
Reba indrimbo iheruka “Nabona” ya Danny Dollar


