
Francis Taulula, w’imyaka 27 ukomoka mu gace ka Pallisa mu Burasirazuba bwa Uganda, yafunzwe imyaka ibiri nyuma yo kugaragara ko yabeshye ko ari umuganga, akabaga abarwayi batatu bikabaviramo urupfu.
Ubwo yagezwaga imbere y’Urukiko rwa Buganda, Francis yemeye ko yakoresheje impamyabumenyi z’impimbano kugira ngo agaragaze ko yize ubuvuzi. Yabeshyaga ko yize muri Kaminuza ya Mount Kenya na Gulu University.
Nyuma yo kwerekana ibyo byangombwa bitari ukuri, yahawe amahirwe yo kwimenyereza umwuga mu bitaro bya Hoima muri Uganda, aho yakoreye umwaka umwe n’iminsi 15.
Muri icyo gihe, yakoreye abarwayi serivisi zitandukanye z’ubuvuzi, zirimo no kubaga, haba ibyoroheje n’ibikomeye, nubwo atari afite ubumenyi buhagije. Ibi byatumye abarwayi batatu bapfa kubera amakosa yakoze.
Taulula yemeye ibyaha byose nyuma yo gutahurwa, avuga ko impamyabumenyi n’ibyangombwa byerekanaga ko yize ubuvuzi byose ari ibihimbano.
Kubera ko yemeye ibyaha kandi asaba imbabazi, urukiko rwamukatiye igifungo cy’imyaka ibiri, rumusaba kandi kwishyura amafaranga angana na miliyoni 21.6 z’amashilingi ya Uganda, nk’indishyi ku Leta yari imwishyuye ubwo yafatwaga nk’umuntu uri kwimenyereza umwuga w’ubuvuzi.
