
Shoshana Aufzien, umunyeshuri w’Umuyahudi muri Barnard College i New York, yavuze uburyo yahuye n’ibibazo by’ihohoterwa n’ivangurwa.
Abari kunnyuzurwa, bagakorerwa ibya mfura mbi, bari kuzizwa ko batishimira ibikorwa bya Israel ku bihugu bihana imbibe n’ibindi by’ibituranyi nka Iran.
Ku itariki ya 7 Gicurasi 2025, mu isomero rya Butler muri Columbia University, abacuranga gitari batandukanye bifatanije mu gisa nk’imyigaragambyo yo kwamagana Israel. Aba bigaruriye imitima y’abanyeshuri benshi, aho bahamagariraga buri wese kwiga ku bibera muri Palestine, cyane cyane ku bugome bukorwa na Israel.
Aufzien avuga ko yahuye n’ibibazo birimo guhohoterwa mu buryo butandukanye, harimo no guhohoterwa ku mbuga nkoranyambaga (doxxing) ndetse no kwirukanwa mu mashuri. Yongeraho ko ibi byose byagize ingaruka mbi ku buzima bwe bwo mu mutwe.
Columbia University yemeye gukemura ikibazo cy’amakosa yagaragajwe, ndetse yemeye no kwishyura miliyoni zisaga 200 z’amadorali ku byerekeye ivangura rikorerwa Abayahudi, hamwe n’ingamba zo kongera umutekano ku ishuri.
Umuvugizi wa Columbia yavuze ko ishuri rihakana ivangura n’ihohoterwa, rikaba ryiyemeje gukemura ibibazo byose kugira ngo abanyeshuri bose, cyane cyane Abayahudi, bumve bishimye kandi batekanye.

