
Impano Djivan, umuhanzi nyarwanda wavukiye i Gasabo mu Murenge wa Remera ariko agakurira mu Karere ka Rubavu, ni umwe mu bakunda umuziki kandi awukora mu njyana zitandukanye uretse Hip Hop.
Uyu muhanzi unazi gucuranga mu bitaramo bya muzika nyayo (Live Music) yatangiye urugendo rwe rwa muzika adafite ikipe imufasha, bikaba byaramugoye cyane kwitangira byose wenyine ndetse no gukora ibihangano bitarimo abamwamamariza (promotion).
Nyuma y’igihe, Impano Djivan yabonye ubufasha bwa ABA Music ibarizwamo Alicia na Germaine bamamaye mu ndirimbo nyinshi zakunzwe nk’Urufatiro n’izindi, ari bo bamukoreye amajwi (audio) ndetse banamubera managers muri iyi minsi, bakamufasha mu mikorere y’ibihangano, haba mu gukora indirimbo za audio n’amashusho ya video, ndetse no mu bikorwa bya promotion.
Kuri ubu, ari mu myiteguro yo gusohora indirimbo ye nshya yise “JOTEME”, ivuga ku nkuru y’urukundo rwe n’umukunzi we wigeze gushidikanya ku rukundo yamukundaga. Yavuze ko icyo gihe yajyaga amubwira ati: “Ndagukunda, ndagukunda… n’iyo ntabivuga, amaso yabikwereka” — amagambo yaje kumutera kuyihindura indirimbo nyuma yo kuyimuririmbira kenshi, ikaza gukorerwa muri studio ya ABA Music.
Impano Djivan anashimira cyane uwo mukunzi wamufashije gukomeza urugendo rwa muzika, akanamujyana kwiga umuziki i Nyundo nyuma yo kumubwirira impano yo kuririmba no gucuranga.
Mu butumwa atanga ku bahanzi bagenzi be, yasabye abamaze kugera ku rwego rwo hejuru kujya bafasha abakizamuka kugira ngo umuziki w’u Rwanda utere imbere, naho abakizamuka abasaba kudacika intege kugeza bageze ku nzozi zabo.

