
Amashami Group ni itsinda rishya ry’abahanzi ba Gospel bakomoka mu karere ka Rubavu, mu Ntara y’Iburengerazuba.
Ni tsinda rigizwe n’abantu bane aribo Nishimwe Emmanuel, Uwintatse Alexiane, Dukuzeyezu Diane na Mvuyekure Eugene. Bakorera Umurimo w’Imana mu idina ya Kiliziya Gatolika, muri Diyoseze ya Nyundo.
N’ubwo buri wese mu bagize iri tsinda amaze igihe akora umuziki binyuze mu makorali atandukanye, muri uyu mwaka wa 2025 niho biyemeje gufatanya byimbitse nk’itsinda rihamye mu rugendo rw’umuziki wa Gospel.
Izina “Amashami Group” rikomoka ku magambo ari mu Ivanjili ya Yohana 15:5 hagira hati: “Ni jye muzabibu, namwe muri amashami.” Bishingira kuri iri jambo, bagaragaza ko ari amashami ashamikiye kuri Kristo, ari na we muzabibu. Bemeza kandi ko byose babikora bashingiye ku gushaka kwe, kandi ko impamvu nyamukuru babatijwe impano y’umuziki ari ukugira ngo bazamure izina ry’Imana mu mitima y’abantu.
Amashami Group yaje ari itsinda rifite icyerekezo gifatika ndetse n’umwihariko ugaragara mu muziki wa Gospel wo mu Rwanda. Ntibashyira imbere injyana imwe gusa, ahubwo bahitamo guhuza ubutumwa bwiza mu njyana zitandukanye zifite umwimerere. Baririmba mu buryo bwa gakondo, acapella ndetse na fusion ya Gospel n’injyana zigezweho.
Ibi byose babikora bagamije guhindura imitima, kwigisha, no guhesha Imana icyubahiro, ariko kandi banateza imbere umuco nyarwanda. Ubutumwa bwabo bwubakiye ku nsanganyamatsiko zitandukanye zifasha abantu gutekereza ku buzima bwabo, nka: urukundo, imbabazi, kwizera, ihumure, n’izindi ngingo zifite ireme ry’ijambo ry’Imana.
Muri iki gihe, Amashami Group bari kwitegura gushyira hanze indirimbo yabo nshya bise “INGORO IJABIRO”. Iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa buhumuriza, kandi bugamije kwegera abantu barushye, abaremerewe n’imitwaro y’ubuzima bwa buri munsi. Mu magambo y’umwe mu bagize itsinda, Nishimwe Emmanuel, aganira na Kigali Connect, yavuze ko iyi ndirimbo ishimangira ko Yesu ari we ngoro ijabiro, aho umuntu wese yinjira atuje kandi akahasanga ihumure rihoraho.
Iyi ndirimbo ifite umwimerere wa gakondo y’umuziki nyarwanda, iherekejwe n’amajwi yoroshye, amagambo yuje ubusabane n’Imana, Ikaba izaba ari imwe mu ndirimbo zifungura umushinga wabo wa mbere nk’itsinda.
Uru rugendo ntirwabaye urworoshye. Benshi mu bahanzi ba Gospel mu Rwanda bahura n’imbogamizi zishingiye ku bukene, gukenerwa kw’itangazamakuru rihamye, no kubura inkunga yo kwamamaza ibihangano byabo.
Abagize Amashami Group bavuga ko nabo bahuye n’imbogamizi nyinshi zirimo kubura amikoro ahagije, ubushobozi buke mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’itangazamakuru, ndetse no gukorera mu isoko ry’umuziki rishingiye ku nyungu aho ubutumwa bw’Imana rimwe na rimwe bushobora kwirengagizwa mu nyungu z’ifaranga.
Ikindi kibabangamira ni ugutagira ubumwe mu bahanzi ba Gospel. Bagaragaza ko hari aho abahanzi bagaragara nk’abarushanwa kurusha kuba abafatanyabikorwa mu murimo umwe. Iyo umuntu yitwaye neza, abandi barushaho gushaka kumutsimbura aho kumushyigikira. Ibi ni bimwe mu bidindiza iterambere ry’ivugabutumwa binyuze mu muziki.
Nubwo bimeze bityo, Amashami Group bafite ibyiringiro bikomeye. Bahamya ko Ijambo ry’Imana ari ryo shingiro ry’ubuzima bwabo, ndetse ari naryo riyobora inzira barimo. Biyemeje gukomeza gutanga ubutumwa nubwo habaho ibihe bigoye, kuko bemera isezerano rya Yesu Kristo, ryizeza ko azahora ari kumwe n’abamukorera.
Mu rugendo rwabo, bagendera ku bufatanye hagati yabo, aho buri wese aba ari inkingi y’itsinda. Bafatanya gusenga, gutegura indirimbo, no gusangira ibitekerezo biganisha ku kurushaho kwegera Imana.
Nishimwe Emmanuel avuga ko indirimbo “Ingoro Ijabiro” izaba ari intangiriro y’urugendo rushya rw’itsinda rishaka kuba urumuri mu mwijima, ijwi ry’ihumure mu gihugu cy’ahazaza kirimo ibigeragezo byinshi. Biyemeje kandi kuzamura izina ry’Imana, gukomeza gushyira imbere ubutumwa, no kurushaho kugaragaza ko umuziki wa Gospel ushobora kugera ku rwego mpuzamahanga.
Ku bategereje ibihangano bishya byujuje ubuhanga, ubusabane n’Imana n’umuco nyarwanda, Amashami Group bariteguye, kandi ubutumwa bwabo burafunguye amarembo ku mitima yifuza ihumure, kwizera no gukomeza.

