 
        Urukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu Karere ka Nyanza, Intara y’Amajyepfo, rwategetse ko abasore bane bakekwaho kwica mugenzi wabo bari mu muhuro w’ubukwe bafungwa iminsi 30 by’agateganyo.
Ubushinjacyaha burega Ndikumana Samuel, Nshimiyimana Noël, Jean Pierre Byiringiro na Niyonshima Fils icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake byateye urupfu rwa Nzayisenga Slydio, umusore w’imyaka 23.
Ubushinjacyaha buvuga ko nyakwigendera yakubitiwe mu muhuro w’ubukwe bwabereye mu Kagari ka Karama, Umurenge wa Cyabakamyi mu Karere ka Nyanza, maze mu gitondo agapfa. Abaregwa bose bari mu kigero cy’imyaka 25.
Mu iburanisha, Nshimiyimana Noël yavuze ko yagundaguranye na nyakwigendera, ariko abandi bantu baza kubakiza ari nako bakubita nyakwigendera inkoni. Yemereye ko yamumenye Byiringiro.
Byiringiro yavuze ko atigeze akubita nyakwigendera, ahubwo yabonye Noël ari we warwanaga na we.
Ndikumana Samuel yavuze ko nyakwigendera yamukanguye ngo babyine, arabyanga ajya kuryama mu rugo rw’umutahira w’ubukwe.
Niyonshima Fils we yahakanye ko yagize uruhare mu gukubita nyakwigendera.
Urukiko rwasanze mu bugenzacyaha (RIB) abaregwa bashinjanye hagati yabo, ndetse hari n’abatangabuhamya bababonye bakubita nyakwigendera.
- Nshimiyimana Noël yemeye ko yarwanye na nyakwigendera, abandi bakaza kumukubita.
- Byiringiro yemeye ko yabonye Noël arwana na nyakwigendera.
- Samuel yavuze ko yabonye Jean Pierre akubita nyakwigendera.
- Fils yemeje ko yabonye Noël na Jean Pierre bakubita nyakwigendera.
- Nyirurugo w’ubukwe yatanze ubuhamya ko yumvise umuntu utaka ajya gutabara agasanga abaregwa bari kumukubita.
Raporo y’ubuyobozi bw’Akagari ka Karama nayo igaragaza ko bose bakubise nyakwigendera kugeza apfuye.
Urukiko rwanzuye ko hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho icyaha, bityo bose bagomba gufungwa iminsi 30 by’agateganyo mu igororero. Umucamanza yabibukije ko bemerewe kujurira iki cyemezo mu minsi itanu.
Imiryango y’abaregwa yatangaje ko itazajurira, ahubwo izategereza kuburana mu mizi, hamenyekane n’ibivugwa muri raporo ya muganga.
Abaregwa bagarutse cyane ku nyirurugo w’ubukwe n’uwayoboye umuziki (DJ), bavuga ko nabo bagize uruhare mu gukubita nyakwigendera, ariko urukiko rwemeje ko nta buryozwacyaha bubahari.


 
                         
         
         
         
         
         
         English
English