Umuramyi Divine Muntu, yashyize hanze indirimbo ye nshya yise “Hozana”, yaturutse ku mashimwe akomeye Imana yamushyize ku mutima mu bihe bitandukanye.
Izina rya Divine Muntu ryatangiye kumenyekana cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu mwaka wa 2023, ubwo yari mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye. Nyuma yaho yahise asinya amasezerano muri Label Trinity For Support (TFS), yashinzwe na Uwifashije Frodouard, uzwi cyane ku izina rya Obededomu.
Mu kiganiro yagiranye na Kigali Connect , Divine yavuze ko iyi ndirimbo ari impano yageneye abakunzi b’umuziki wa Gospel, kugira ngo ibibutse gushima Imana ku mashimwe akomeye buri wese yahawe. Yongeyeho ko aya mashimwe ye yayahuje n’ay’abandi, bigatanga ubutumwa bukomeye bukubiye mu ndirimbo Hozana.
Mu mashusho yayo, Divine Muntu agaragara nk’umucuruzi w’agataro wirukankanwa n’umukozi ushinzwe umutekano, uyu mukino ukaba warakinwe n’ umunyamakuru Habiyakare Jean d’Amour. Nyuma y’aho, Divine agaragazwa yarabaye umucuruzi ukomeye, maze uwo mucunga mutekano akamugana nk’umuguzi, akamwakira mu bwitange no mu bugwaneza, anamugarurira amafaranga yari yazanye.
Divine Muntu yagize ati: “Nashakaga kwibutsa abantu ko akenshi umugambi w’Imana unyura mu bibazo no mu mahwa. Igihe Dawidi yari mu ishyamba, nta muntu n’umwe wari uzi ko azaba umwami. Ariko nyuma abantu batangajwe no kubona ategeka Abisirayeli imyaka 40.”
Yakomeje avuga ko iyi ndirimbo igamije no kwibutsa abantu kubabarira ababahemukiye, nk’uko Dawidi yagiriye neza umuryango wa Sauli nyuma yo kwima ingoma, akagaragara nk’umunyembabazi.
Abajijwe niba iyi ndirimbo yaba ifitanye isano n’ubuzima bwe bwite, Divine Muntu yasubije ko harimo ukuri k’ubuzima yanyuzemo, akongeraho inkuru z’abandi yahuje n’ize. Ati: “Iteka mpora nzirikana ineza ya Kristo ku buzima bwanjye bwose.”
Mu gitero cya kabiri cy’indirimbo, uyu muhanzikazi yibutse ibihe bikomeye yanyuzemo, aho yumvaga nta muntu n’umwe umuri hafi, ariko Kristo ntiyamutererana. Yavuze ko mu buzima bwe yakunze guhura n’uburwayi butandukanye akiheba, ariko ijwi rya Kristo rikamwongera imbaraga.
Hozana ni indirimbo ya gatanu Divine Muntu ashyize hanze, ikurikiye izindi zamenyekanye zirimo Mbeshejweho, Urugendo, Irembo na Lahayiroyi. Yanditswe na Chris Ord afatanyije na Divine Muntu, mu gihe amajwi ndetse na mixing byakozwe na Chris Ord. Amashusho yakozwe na Director Mugisha Patient (Patient For Sure) wo mu itsinda rya TFS.
Divine Muntu akomeje kugaragazwa nk’umwe mu bahanzi bakiri bato ariko bafite ejo heza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, aho buri ndirimbo ye iherekejwe n’ubutumwa bukomeye bwo gukomeza kwizera no kwishimira Kristo.
