×

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) rwatangaje ko kuva ku wa 1 Ukwakira 2025, abasura ababo bafungiye mu magororero atandukanye mu gihugu bazajya bakoresha uburyo bwa MoMo Pay mu gushyikiriza abo baje gusura ibyo babagenera, aho kubigurira muri ‘cantine’ za gereza nk’uko byari bisanzwe.

Mu itangazo RCS yashyize ahagaragara, ryasobanuye ko iri koranabuhanga rigiye kwifashishwa hagamijwe kwihutisha serivisi zihabwa abasuye abagororwa, no kugabanya umwanya abantu bamara mu nzira yo kugura ibyo bifuza kugeza ku babo bafungiye.

Mu buryo busanzwe, umuntu usuye umugororwa yabanzaga kujya kugura ibyo akeneye kumushyira muri ‘cantine’ ya gereza, hanyuma akabimushyikiriza. Gusa kuva ubu, ibyo ntibizongera gukorwa.

RCS yagize iti: “Guhera tariki ya 1 Ukwakira 2025, abasura ababo bose bazajya bakoresha uburyo bwa MoMo Pay gusa. Serivisi y’imibereho myiza ku magororero ni yo izajya ihahira abagororwa ibyo bakeneye.”

Iri tegeko rishya ryitezweho korohereza abasuye ababo, kongera imikorere igezweho ndetse no kwirinda imbogamizi zaterwaga n’uburyo busanzwe bwo kugura ibintu muri cantine za gereza.

RCS yashyizeho nimero ya MOMO izajya yifashishwa n’abafite ababo bari mu magororero

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Author

nyawelamberto@gmail.com

Related Posts

RIB yerekanye abagabo batatu bakekwaho kwiba za sitasiyo za lisansi zitandukanye

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abagabo batatu bakekwaho kwiba za sitasiyo za lisansi zitandukanye mu gihugu amafaranga arenga miliyoni 17 z’amafaranga y’u Rwanda....

Read out all

RIB yataye muri yombi abari batwaye amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze abagabo batatu bakurikiranyweho kugura no kugurisha amahembe y’inzovu afite ibiro 20 aturutse mu gihugu cya Repubulika...

Read out all

Urukiko rwategetse ko Bishop Gafatanga, afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Gicurasi 2025,  Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata ruherereye mu Karere ka Bugesera, rwategetse ko Habiyambere Zacharie (Bishop Gafaranga) afungwa...

Read out all