Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) rwatangaje ko kuva ku wa 1 Ukwakira 2025, abasura ababo bafungiye mu magororero atandukanye mu gihugu bazajya bakoresha uburyo bwa MoMo Pay mu gushyikiriza abo baje gusura ibyo babagenera, aho kubigurira muri ‘cantine’ za gereza nk’uko byari bisanzwe.
Mu itangazo RCS yashyize ahagaragara, ryasobanuye ko iri koranabuhanga rigiye kwifashishwa hagamijwe kwihutisha serivisi zihabwa abasuye abagororwa, no kugabanya umwanya abantu bamara mu nzira yo kugura ibyo bifuza kugeza ku babo bafungiye.
Mu buryo busanzwe, umuntu usuye umugororwa yabanzaga kujya kugura ibyo akeneye kumushyira muri ‘cantine’ ya gereza, hanyuma akabimushyikiriza. Gusa kuva ubu, ibyo ntibizongera gukorwa.
RCS yagize iti: “Guhera tariki ya 1 Ukwakira 2025, abasura ababo bose bazajya bakoresha uburyo bwa MoMo Pay gusa. Serivisi y’imibereho myiza ku magororero ni yo izajya ihahira abagororwa ibyo bakeneye.”
Iri tegeko rishya ryitezweho korohereza abasuye ababo, kongera imikorere igezweho ndetse no kwirinda imbogamizi zaterwaga n’uburyo busanzwe bwo kugura ibintu muri cantine za gereza.
