×

Ku wa 3 Ukwakira 2025, mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako habereye ibirori bikomeye byo gusoza amasomo y’abofisiye bato bashya 1,029 binjiye mu Ngabo z’u Rwanda (RDF).

Ni umuhango wahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 iri shuri rimaze ritanga amasomo ku rwego rwo hejuru.

Aba bofisiye bashya bagizwe n’abanyeshuri 557 bize amasomo y’umwaka umwe, 248 bize amasomo y’igihe gito, 182 bize amasomo y’imyaka ine n’abandi 42 barangije amasomo yabo mu mashuri ya gisirikare yo hanze y’u Rwanda. Muri bo, abakobwa ni 117 naho abahungu ni 912, bose bakaba bagize icyiciro cya 12 cy’abarangije amasomo muri iri shuri.

Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, Brig. Gen. Franco Rutagengwa, yavuze ko urugendo aba banyeshuri bakoze rutari rworoshye, kuko bamwe mu batangiranye amasomo batarabashije kurangiza.

Yagize ati: “Urugendo aba banyeshuri bagenze ntirwari rworoshye kuko 36 batangiranye ntibabashije kusa iki kivi kubera impamvu zitandukanye, zirimo iz’ubuzima, gutsindwa amasomo ndetse n’imyitwarire itajyanye n’indangagaciro zituranga nk’Ingabo z’u Rwanda.”

Brig. Gen. Rutagengwa yasobanuye ko iri shuri ritanga amasomo atandukanye ku rwego rwa Kaminuza y’icyiciro cya kabiri, arimo ubumenyi mu bya gisirikare, imibare, ubugenge, ibinyabuzima, ubuvuzi, amategeko, mudasobwa, ubwubatsi n’ubuforomo. Yashimye icyemezo cy’abasoje amasomo cyo kwiyemeza gukorera igihugu, abasaba gukomeza kurangwa n’ubwitange, ubunyangamugayo n’indangagaciro ziranga RDF.

Ati: “Turabashimira ku mahitamo meza bagize, bagakomeza kurangwa n’ubwitange ndetse n’imyitwarire iboneye ibagejeje kuri iyi ntsinzi. Tubifurije kuzasohoza neza inshingano bazahabwa kandi tubafasha igihe cyose kuba indashyikirwa nk’uko babitojwe.”

Perezida Paul Kagame, wari witabiriye umuhango, yashyikirije ibihembo abahize abandi mu byiciro bitandukanye. Jean de Dieu Iyakaremye ni we wabaye uwa mbere mu bize amasomo y’igihe gito, Yves Ndamukunda ahiga abandi mu bize imyaka ine, mu gihe Dan Bakangambira wo muri Uganda yitwaye neza mu banyeshuri baturutse mu bihugu by’inshuti. Uwahembwe nk’uwahize bose ni Emmanuel Kayitare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Author

nyawelamberto@gmail.com

Related Posts

Imbangukiragutabara zaciwe miliyoni 46Frw kubera gukora impanuka nta bwishingizi

Umwaka ushize wa 2025, imodoka esheshatu zitwara abarwayi zizwi nk’imbangukiragutabara zaciwe amafaranga Miliyoni 45.6Frw kubera gukora impanuka zidafite ubwishingizi bw’ibinyabiziga. Nibakure Florence...

Read out all

APR FC yasangiye n’abakomeye nyuma yo kugarika Rayon Sports

Nyuma yo utsinda Rayon Sports ibitego 4-1 mu mukino wa Super Coupe 2025, abakinnyi b’ikipe y’Ingabo basangiye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda,...

Read out all

Abagabo bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikubye karindwi mu mwaka umwe

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyagaragaje ko umubare w’abagabo bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikamenyekana bavuye kuri 349 mu 2023 bagera kuri 2748...

Read out all

Djihad n’abo bareganwa batakambiye urukiko barusaba kubarekura by’agateganyo

Kuri uyu wa 29 Ukuboza 2025 ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, haburanishirijwe urubanza rw’Ubujurire Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad n’abo bareganwa baburanaga...

Read out all

Ni umujyi urabagirana: Kigali yitegura kwizihiza Noheli n’Ubunani twabateguriye Amafotomeza

Iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani iri mu ya mbere yizihizwa na benshi ku Isi ku buryo imyiteguro yayo itangira kugaragara na mbere...

Read out all

Rusizi: Yabyutse asanga inzu bayitoboye bamwiba ibirimo televiziyo

Ngoboka Joël utuye mu Mudugudu wa Makambi, Akagari ka Karenge,Umurenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi ubwo yari abyutse saa kumi n’imwe...

Read out all