Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko ibyo Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Antoine Tshisekedi, aherutse kuvuga ari “ikinamico rya politiki rigayitse.”
Yabitangaje ubwo yasubizaga ku magambo ya Perezida Tshisekedi yavugiye mu nama ya Global Gateway Forum, yiga ku bufatanye bw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Afurika n’ibindi bihugu biri mu nzira y’amajyambere.
Muri iyi nama, Perezida Tshisekedi yabwiye abanyaburayi ko nta mugambi wigeze agira wo gutera u Rwanda, ashinja Perezida Paul Kagame kuba ari we ufite ububasha bwo guhagarika umutwe wa M23.
Mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru Venuste Nshimiyimana wa Agasaro Kaburaga, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ibyo Tshisekedi yavuze ari uguhisha ukuri, abigereranya n’ikinamico.
Yagize ati” Biriya nta kindi usibye ikinamico rya politiki rigayitse,”
“Ejo twari mu nama ijyanye n’ubufatanye mu by’ubukungu hagati y’Ubumwe bw’u Burayi n’ibindi bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere… impamvu mbyita ikinamico ni uko Perezida Tshisekedi azi neza ko u Rwanda rwatanze ikiganza cy’ubufatanye, ndetse imishyikirano yabaye ku wa 27 Kamena dusinyana amasezerano,” yavuze Nduhungirehe.
Yasobanuye ko u Rwanda rwagaragaje ubushake bwo gukorana na RDC, ariko icyo gihugu kikaba kidashyira mu bikorwa ibyo cyiyemeje.
Intera yo guhana ikiganza yararangiye. Igisigaye ni ugushyira mu bikorwa ibyo twiyemeje, ari naho hagaragariye ubushake bucye bwa Perezida Tshisekedi n’igihugu cye,” yongeyeho.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko imyitwarire ya Perezida wa RDC ivuguruza amagambo ye, agaragaza ko ibyo avuga bitandukanye n’ibyo akora.
Ibyo yavuze ni ikinyoma cyambaye ubusa. Intwaro zagaragaye i Goma, zerekana neza ko hari umugambi wo gutera u Rwanda. Byongeye, hari amagambo ye bwite yavugiye mu nama za politiki no kuri radiyo za RDC, aho yavuze ko ashobora gutera ibisasu i Kigali cyangwa guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda,” yavuze.
Yakomeje ashimangira ko Perezida Tshisekedi afatanya n’imitwe irimo FDLR, ndetse agakoresha abacanshuro n’ingabo z’u Burundi mu bikorwa byo mu Burasirazuba bwa Congo.
Ni Perezida Tshisekedi ubwe ufite ububasha bwo guhagarika iyi ntambara. Twasinye amasezerano ya Washington ariko aracyakoresha intwaro ziremereye, indege z’intambara n’utudege tutagira abapilote mu kurasa ku birindiro bya AFC/M23, ndetse akarasa ku baturage b’Abanyamulenge. Ibyo byose ni ibikorwa bye,” yavuze Nduhungirehe.
Minisitiri yavuze ko intumwa z’u Rwanda na RDC zari zemeranyijwe gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu by’ubukungu, ariko Perezida Tshisekedi aza gutegeka ko atasinwa.
Aho ni ho yari kuba yagaragaje ubushake nyabwo bwo kubaka amahoro, aho kugira ngo aze kuvuga ko atanze ikiganza cy’amahoro nk’aho nta masezerano yasinywe. Ibyo ni byo nise ikinamico ryo ku rwego rw’umukuru w’igihugu,” yavuze.
Amb. Nduhungirehe asoza yibutsa ko ibibazo birebana n’ihuriro AFC/M23 bizaganirirwa i Doha, mu biganiro bizahuza ubuyobozi bwa RDC n’abandi bafatanyabikorwa hagamijwe gushaka igisubizo kirambye ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo.