Kamikazi Dorcas yasutse amarira ubwo yasobanuraga agahinda gakabije yanyuzemo nyuma y’uko umuvandimwe we bakuranye kandi bakanaririmbana, Ishimwe Vestine, yashatse umugabo.
Yavuze ko ubwo yaburaga umuntu bari basanzwe bafatanya muri byose, yahuye n’agahinda kenshi ndetse agatangira kugaragaza ibimenyetso bya “depression.”
Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na MIE Empire, cyagarukaga ku myiteguro y’ibitaramo aba bombi bateganya gukora muri Canada, bizwi nka “Yebo Concerts.”
Mu kiganiro kimwe, Ishimwe Vestine yabajijwe uko ubuzima bw’urugo buhagaze, asubiza ko ibintu bimeze neza ariko ashimangira ko byamugoye kwiyakira, kuko yari yinjiye mu buzima bushya butandukanye n’ubwo yari asanzwe amenyereye.
Yagize ati: “Ntabwo ndamenya byinshi kuko ntabwo mpamaze igihe kinini. Ntabwo nabwira abantu ngo ‘bimeze gutya cyangwa gutya,’ kuko sinaba ndi umuntu w’inzobere kandi nanjye ndi kugenda menya. Kujya mu rugo ni nko kwinjira mu gihugu gishya, bisaba kwihangana no kwiga uko wabaho. Byarangoye sinabeshya.”
Yakomeje avuga ko mbere yo kurongorwa, yumvaga ubuzima bwe burimo Dorcas nk’uko yari amenyereye, ariko akavuga ko inama za nyina zamufashije kubyakira. Ati: “Natekerezaga ubuzima nari mbanyemo na Dorcas, ariko kubera inama mama yampaga, byaranyorohereye. Mama ahora ambwira ngo ‘Dorcas ntazashake akiri muto, azabanze areke abe mukuru neza.’ Aramutse ashatse akiri muto namuhana. Njye byari umugambi w’Imana.”
Kamikazi Dorcas we yavuze ko nyuma y’ubukwe bwa Vestine, byamugoye cyane kwiyakira no kumva uko agiye kubaho atari kumwe n’umuntu basanzwe bakorana umunsi ku munsi.
Ati: “Ubukwe bukirangira sinabyiyumvishaga, numvaga bitanabaye. Bwabaye ku wa Gatandatu, maze ku wa Mbere njya ku ishuri mfite ikizamini cya Leta ku wa Gatatu. Narimo kwiga ariko ntumva ko Vestine yashatse. Numvaga nkiri mu nzozi.”
Yakomeje avuga ko icyo gihe yari yarabayeho mu gahinda gakabije, ndetse ananirwa no kurya cyangwa gukora ibyo yari asanzwe akora. Ati: “Mama yabibabwira neza. Yarambwiraga ngo ‘sinajya ku meza utari waza.’ Kurya byari byarananiye. Vestine yari nk’umubyeyi wanjye muto, ni we wambazaga impamvu ntariye, akanampa imbaraga. Kubura umuntu nk’uriya byansize mu bwigunge bukomeye.”
Dorcas yavuze ko kuba atakimubona hafi byamugizeho ingaruka zikomeye mu mitekerereze ye. Ati: “Nta kumuhamagara nijoro kuko ari umugore wubatse. Twarararanaga, ariko ubu sinakira kurarana. Yari umuntu twasangiraga amasengesho, twaganiraga ibintu byose. Ubwo yaburaga, nabonaga ndi njyenyine. Sinamubuze burundu, ariko ntabwo nari ngifite umuntu wanyumvisha ibyo nari nkeneye.”
Yongeyeho ko yagize ibihe bikomeye by’agahinda, ku buryo rimwe yigeze kumuhamagara saa cyenda z’ijoro kubera kutabasha kwiyumvisha uko yabaho atamuri hafi. Ati: “Mama yanzuraga agahamagara Vestine kuko nari naguye mu gahinda gakomeye. Hari igihe nanze kujya iwe kuko numvaga ari nko kwishuka ko turi kumwe kandi tutari kumwe. Namaze hafi ukwezi kose ntishima, naranze kurya. Byageze aho mama ambwira ngo ‘jya iwe kugira ngo ubashe kurya.’ Nakoresheje n’imiti ariko biranga.”
Nyuma y’imyaka ibiri aba bombi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, bagiye gutangira ibitaramo byabo muri Canada hagati y’itariki ya 18 Ukwakira n’iya 15 Ugushyingo 2025.
Ni ibitaramo bine bizabera mu mijyi itandukanye irimo Vancouver muri Sonset Church, Winnipeg muri Riverwood Church, Regina muri Parliament Community Church ndetse na Edmonton muri People’s Church.
Ibitaramo bya “Yebo Concerts” bizaba bigamije gukomeza ubutumwa bwabo bwo kuramya no guhumuriza abantu, ariko nanone bizaba ari n’umwanya wo gusangiza abakunzi babo urugendo banyuzemo nk’abaririmbyi bakiri bato ariko bafite ubutumwa bukomeye bwo gukomeza kwizera Imana mu bihe bigoye.
