Umuramyi Antoinette Rehema, ukunzwe mu njyana ya Gospel, agiye gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “IBINDI BITWENGE”, ikubiyemo ubutumwa buhumuriza abababaye, kandi ibibutsa ko Imana itajya yibagirwa abayo.
Iyi ndirimbo ishingiye ku butumwa bwo mu Ijambo ry’Imana ryo muri Yohana 9:1-41, aho Yesu yakijije umuntu wari waravukanye ubuhumyi, bikaba ishusho y’uko Imana igarurira abantu ibyishimo n’icyizere bari baratakaje.
Antoinette Rehema avuga ko “IBINDI BITWENGE” ari amagambo y’ihumure n’icyizere, avuga ko igihe cy’umunezero gishobora kugaruka ku muntu wese wari warazimiye mu mibabaro, ibigeragezo cyangwa agahinda.
“Imana ntabwo iguha gusa ibyishimo bya kera, ahubwo ikugarurira ibindi bitwenge bishya — ari nayo mpamvu nahisemo iri zina,” nk’uko yabigarutseho mu butumwa bwe.
Mu bikorwa byo kwamamana no gukwirakwiza iyi ndirimbo “Rehema ari gufashwa na TFS (Trinity for Support) iyoborwa na Uwifashije Froduard (Obedebomu) — imwe mu ma label afasha abahanzi ba Gospel mu kumenyekanisha ibikorwa byabo, no kubafasha gutunganya amashusho ku rwego rwo rwiza kandi rugezweho.
Amashusho y’iyi ndirimbo ari mu myiteguro yo gusohoka vuba, aho abategarugori n’abagabo b’abizera, ndetse n’abanyamuziki bakurikiranira hafi ibihangano bya Gospel, bayitezeho ubutumwa bukomeye bwo kongera gutanga icyizere no kugarura ibyishimo mu mitima y’abantu.

Antoinette Rehema arateganya kuyisohora mu minsi micye iri imbere, kandi abakunzi b’umuziki wa Gospel barahamagarirwa kuyitegereza no kuyisangiza abandi nk’ubutumwa bw’ihumure n’umunezero mushya.



Mu gihe tutegereje indirimbo nshya “IBINDI BITWENGE” reka kwicwa n’iringu urebe indirimbo “UBIBUKE” yaraherutse gushyira hanze.