×

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Antoinette Rehema, uzwi cyane ku izina rya Mama Ibinezaneza, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise “Ibindi Bitwenge”.

Mu ganiro na Kigali Connect, Rehema yavuze ko iyi ndirimbo ari iy’amashimwe, ifite ubutumwa bushingiye ku Ijambo ry’Imana riboneka mu Butumwa Bwiza bwa Yohana 9:1-41. “Iyo Imana igize icyo igukorera, rimwe na rimwe abantu batangira kwibaza bati ‘ese uyu ni we?’ cyangwa ‘si we?’”

Yifashishije inkuru ya Barutimayo (umugabo wigeze kugira ubumuga bwo kutabona), Rehema yasobanuye ko iyo Imana igukoreye ibikomeye, abantu benshi batabasha kubyumva vuba. “Igihe Yesu yahumuraga Barutimayo, Abafarisayo ntibabyumvise. Abamubonaga asabiriza ntibiyumvishaga kongera kumubona ahimbaza Imana mu rusengero kubera imirimo ikomeye Imana yamukoreye.”

Yongeyeho urugero rwerekana uko Imana ikora ibitangaza mu buryo burenze uko abantu babyumva:

“Ibaze guhura n’umubyeyi wari warabuze urubyaro, hanyuma mukongera guhura atwawe mu modoka n’umwana w’umusore. Wamubaza uti ‘ese uyu ni mukuru wawe?’ akagusubiza ati ‘Oya, uyu mwana ubona ni impano Imana yampereye ubuntu bwayo.’”

Mu ndirimbo ye, Antoinette Rehema aririmba agira ati:

“Mwami w’Abami, gakiza kanjye, sinzongera gushidikanya ku magambo yawe. Urantabaye, nongeye kubona ko uhambaye, wongeye gutuma ntangara. Uko wabivuze ni ko ubikoze, binarenze uko nabyumvaga. Nzakunambaho kuko sinabaho ntari munsi y’ubushake bwawe.”

Mu nyikirizo, akomeza aririmba ati:

“Sinziringira agahato, sinzatinya umunyago, nzahungira mu bwihisho bwawe, mu mababa yawe, mu ihema ryawe nzahaguma, maze twa dutero shuma tuzaze nkomereye mu maboko yawe.”

Antoinette Rehema ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki wa Gospel, ubu akaba abarizwa muri Canada. Uretse kuririmba, azwi kandi mu bikorwa by’ubugiraneza no gushyigikira abakene n’abatishoboye.

Tariki ya 21 Ukwakira 2017, Rehema yakoreye igitaramo gikomeye i Kampala muri Uganda, cyari cyatumiwemo abahanzi barimo Gaby Irene Kamanzi na Pastor Wilson Bugembe. Kwinjira muri icyo gitaramo byari amashilingi 20,000 muri VIP na 10,000 mu myanya isanzwe.

Mu Ugushyingo 2024, yitabiriye igitaramo “Amashimwe Live Concert” cyabereye muri Ottawa, Canada, cyateguwe na Alpha Rwirangira, aho yagaragaje ubuhanga n’ubushobozi bwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Indirimbo “Ibindi Bitwenge” yanditswe na Antoinette Rehema ubwe. Amajwi yayo yakozwe na Loader, naho amashusho atunganywa na Santos Grial Bagwela.

Iyi ndirimbo ije isanga izindi zakunzwe cyane nka “Ubibuke”, “Agaherezo”, “Beautiful Gates”, “Impozamarira”, “Simaragido”, “Ibinezaneza” ndetse na “Kuboroga”.

“Ibindi Bitwenge” ni indirimbo yuzuye ubutumwa bwo gushima Imana ku mirimo ikomeye ikorera abantu, igaragaza uko ubuzima bushobora guhinduka mu buryo butunguranye iyo Imana itangiye gukora.

Antoinette Rehema abinyujije muri iyi ndirimbo, yibutsa abantu ko Imana ikorera ibitangaza mu gihe cyayo, kandi ko igihe cyose umuntu akwiriye kuyihungiraho no kuyishimira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Author

nyawelamberto@gmail.com

Related Posts

Umuhanzi Baba Sol Yasohoye Indirimbo Nshya yise “Far Away”

Umuhanzi nyarwanda Baba Sol, uzwiho impano idasanzwe mu kuririmba no guhanga indirimbo zifite ubutumwa, kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Mutarama...

Read out all

Israel Mbonyi yateguje Igitaramo ‘Icyambu’ kigiye kuba ku nshuro ya kane

Umuramyi ukunzwe cyane mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Israel Mbonyi, yongeye guteguza abakunzi be igitaramo gikomeye yise “Icyambu Live Concert”, kigiye kuba...

Read out all

Antoinette Rehema agiye gusohora indirimbo nshya yise “IBINDI BITWENGE”

Umuramyi Antoinette Rehema, ukunzwe mu njyana ya Gospel, agiye gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “IBINDI BITWENGE”, ikubiyemo ubutumwa buhumuriza abababaye,...

Read out all

Kamikazi Dorcas yaturitse ararira ubwo yasobanuraga agahinda gakabije yatewe no kubura Vestine

Kamikazi Dorcas yasutse amarira ubwo yasobanuraga agahinda gakabije yanyuzemo nyuma y’uko umuvandimwe we bakuranye kandi bakanaririmbana, Ishimwe Vestine, yashatse umugabo. Yavuze ko...

Read out all

Divine Muntu yatangaje itariki y’ubukwe bwe n’umukunzi we Uwizera Benjamin

Divine Muntu, umuririmbyi ukizamuka mu njyana ya Gospel umaze kwamamara cyane mu ndirimbo ye “Hozana”, yatangaje itariki y’ubukwe bwe n’umukunzi we Uwizera...

Read out all

Umuramyi Divine Muntu yasohoye indirimbo “Hozana” yibutsa abantu gushima Imana

Umuramyi Divine Muntu, yashyize hanze indirimbo ye nshya yise “Hozana”, yaturutse ku mashimwe akomeye Imana yamushyize ku mutima mu bihe bitandukanye. Izina...

Read out all