×
In

Muhanga: Kwizera Emmanuel w’Imyaka 19 y’amavuko wari ushoreye inka ayijyanye mu isoko yarohamye mu mugezi wa Ngabarongo.

Kwizera Emmanuel ni mwene Uwizeyimana Melchior na Mukamurenzi Donathile, batuye mu Mudugudu wa Muzamuzi, Akagari ka Gashorera, Umurenge wa Nyabinoni.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibangu, Nsabimana François yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko Kwizera Emmanuel yari ashoreye inka ayivanye iwabo i Nyabinoni akaba yari ayijyanye mu isoko mu Karere ka Ngororero.

Gitifu Nsabimana avuga ko mu makuru bahawe, avuga ko Kwizera yari afitanye gahunda n’umugabo wagombaga kumusanga ku kiraro cya Nyabarongo cyitiriwe Bourguet, giherereye mu Murenge wa Kibangu, ko bahahurira uwo mugabo akamufasha kwambutsa iyo nka.

Ati: ”Kwizera yageze ku kiraro cya Nyabarongo ategereza ko uwo mugabo ahagera, inka yari afite iramwishika yiroha mu mazi agerageza gukurura umugozi, kubera ko yamurushaga imbaraga iramukurura imujugunya muri Nyabarongo.”

Inka yo yoze muri Nyabarango irakuka ijya hakurya. Gusa Gitifu ntabwo yamenye niba bayisubije mu rugo, cyangwa yajyanywe mu isoko.

Gitifu Nsabimana avuga ko batabaye mu rukerera bubakeraho batarabona umurambo wa nyakwigendera. Nsabimana ati: ”Kugeza izi saha ntabwo turabona umurambo wa Nyakwigendera.”

Nsabimana avuga ko Kwizera we yari afite gahunda yo guca ku kiraro kuko atari gushobora kujya mu mazi  ngo yambutse iyo nka.

Yavuze ko inzego zitandukanye zirimo DASSO, Umurenge, ababyeyi b’uyu musore, ndetse n’abazi koga bahari bakaba bategereje ko babona umurambo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi avuga ko Polisi ishinzwe Umutekano wo mu mazi (Marines) babimenyeshejwe bakaba bagiye gushaka uko umurambo ukurwa mu mazi.

Polisi yasabye abaturage kwirinda kwishora mu mazi cyane muri ibi imvura yatangiye kugwa, kuko bishyira ubuzima bwabo mu kaga.

Polisi kandi yibukije abaturage gutangira amakuru ku gihe, kuko iyo bajya kuyimenyesha impanuka ikimara kuba bari kuba barohoye uwo musore.

Umusore w’imyaka 19, yarohamye muri Nyabarongo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Author

nyawelamberto@gmail.com

Related Posts

In

Inzego z’umutekano zatanze imyirondoro y’umugabo wafashwe yangize imodoka mu Mujyi wa Kigali

Inzego zishinzwe umutekano zatanze umwirondoro w’umugabo wafashwe videwo amenagura ibirahure by’imodoka mu Mujyi wa Kigali. Batangaje ko uyu ari umugabo w’imyaka 41...

Read out all
In

Igikomangoma Spéciose Mukabayojo, umukobwa wa nyuma w’Umwami Yuhi V Musinga, yatabarutse afite imyaka 93

Igikomangoma Spéciose Mukabayojo, umukobwa w’Umwami Yuhi V Musinga wategetse u Rwanda hagati y’umwaka wa 1896 na 1931, yatabarutse ku wa Mbere tariki...

Read out all
In

Col Rwagasana Sankara na Viviane Mukakizima bahawe imirimo mishya na Perezida Kagame.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagize Col Régis Rwagasana Sankara Umuyobozi Wungirije w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika, mu gihe Viviane...

Read out all
In

Ingabire Marie Immaculée yitabye Imana ku myaka 64.

Ingabire Immaculée wari Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, umuryango urwanya ruswa n’akarengane, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane azize...

Read out all
In

Impamvu 5 Perezida Kagame akoresha Siporo mu kongera isura y’igihugu mu ruhando mpuzamahanga.

Mu gihe u Rwanda rukomeje kwigarurira umwanya ku rwego mpuzamahanga, siporo yabaye kimwe mu bikoresho by’ingenzi Perezida Paul Kagame akoresha mu kongera...

Read out all
In

Abanyamuryango ba FPR-INKOTANYI mu Ntara y’Amajyepfo batashye inyubako ya miliyari 3 Frw

Abanyamuryango ba FPR-INKOTANYI mu Ntara y’Amajyepfo batashye inyubako nshya y’igorofa ebyiri yiswe Intare Cultural Center, yuzuye itwaye arenga miliyari 3 Frw. Iyi...

Read out all