Televiziyo ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RTNC) yahagaritse by’agateganyo umunyamakuru witwa Joseph Oscar Mbal Kahij wakiriye Gen Maj Sylvain Ekenge ubwo yibasiraga Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi.
KU wa 29 Ukuboza 2025, ubuyobozi bukuru bwa RTNC bwagize buti “Umuyobozi ushinzwe isakazamakuru kuri televiziyo, Oscar Mbal Kahij, yahagaritswe by’agateganyo ku mirimo ye, kubera ko yemeye ko amagambo yibasira ubwoko bw’Abatutsi y’Umuvugizi wa FARDC, Gen Sylvain Ekenge Efomi, atambuka.”
Kahij yakiriye Gen Maj Ekenge kuri televiziyo y’igihugu tariki ya 27 Ukuboza, mu kiganiro ‘Plateau Special’. Yari yagiye gusobanura uko umutekano uhagaze mu burasirazuba bw’igihugu, cyane cyane mu bice biri kuberamo imirwano mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Aho kwibanda ku nsanganyamatsiko, Kahij na Gen Maj Ekenge bafashe umwanya munini bibasira Abanyarwanda n’Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi. Byageze aho uyu musirikare avuga ko gushaka umugore w’Umutsikazi bisaba kwitonda kuko ngo ntibabyarana n’abo badahuje ubwoko.
Umugaba Mukuru w’ingabo za RDC, Lt Gen Jules Banza Mwilambwe, yaraye ahagaritse by’agateganyo Gen Maj Ekenge kubera aya magambo, nyuma y’igitutu cyaturukaga impande n’impande cy’abayamagana.
Amagambo ya Gen Maj Ekenge agaragaza uburyo urwango Abatutsi bafitiwe muri RDC rwafashe intera ndende, nubwo ubutegetsi bw’iki gihugu bwari bumaze igihe kinini bugaragaza ko abaturage bose bafatwa kimwe.


