×

Umuhanzi nyarwanda Baba Sol, uzwiho impano idasanzwe mu kuririmba no guhanga indirimbo zifite ubutumwa, kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Mutarama 2026, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Far Away”.

Iyi ndirimbo yakiriwe neza n’abakunzi ba muzika nyarwanda, by’umwihariko abafana ba Baba Sol, dore ko yari amaze igihe kigera ku mwaka umwe adasohora indirimbo nshya.

Mu ndirimbo “Far Away”, Baba Sol agaragaza inkuru y’urukundo rw’umuntu uri kure y’uwo akunda, ariko umutima we ugakomeza kuguma hafi ye. Ubutumwa bwayo bushimangira ko urukundo nyarwo rutagengwa n’intera, ahubwo rushingira ku kwihangana, icyizere ndetse n’amarangamutima akomeye ahuza abakundana n’ubwo baba batandukanye n’aho bari.

Iyi ndirimbo yanditswe na Baba Sol afatanyije na KEN UMU, mu gihe amajwi yayo yatunganyijwe na Winner TunePlanet. Amashusho yayo yakozwe na Director XD, atunganywa mu mabara (Color Correction) na Sinta Films. Umukobwa wagaragaye muri video (Vixen) ni B Milly, mu gihe umushinga wose wari uhagarariwe n’ubuyobozi bwa The Vibes Record nka Executive Producer.

“Far Away” yiyongereye ku zindi ndirimbo za Baba Sol zakunzwe cyane zirimo Away, Move, Uhumirije na Warankunze. Iyi ndirimbo nshya ikomeje kugaragaza ko Baba Sol ari umuhanzi ufite ubuhanga kandi utanga icyizere kuri muzika Nyarwanda.

Indirimbo “Far Away” wayibona unyuze ku rubuga rwe rwa YouTube rwitwa – Baba Sol, cyangwa ukayumva unyuze hano hasi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Author

nyawelamberto@gmail.com

Related Posts

Israel Mbonyi yateguje Igitaramo ‘Icyambu’ kigiye kuba ku nshuro ya kane

Umuramyi ukunzwe cyane mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Israel Mbonyi, yongeye guteguza abakunzi be igitaramo gikomeye yise “Icyambu Live Concert”, kigiye kuba...

Read out all

Byinshi wamenya ku ndirimbo nshya “Ibindi Bitwenge” ya Antoinette Rehema, uzwi nka “Mama Ibinezaneza”

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Antoinette Rehema, uzwi cyane ku izina rya Mama Ibinezaneza, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise...

Read out all

Antoinette Rehema agiye gusohora indirimbo nshya yise “IBINDI BITWENGE”

Umuramyi Antoinette Rehema, ukunzwe mu njyana ya Gospel, agiye gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “IBINDI BITWENGE”, ikubiyemo ubutumwa buhumuriza abababaye,...

Read out all

Kamikazi Dorcas yaturitse ararira ubwo yasobanuraga agahinda gakabije yatewe no kubura Vestine

Kamikazi Dorcas yasutse amarira ubwo yasobanuraga agahinda gakabije yanyuzemo nyuma y’uko umuvandimwe we bakuranye kandi bakanaririmbana, Ishimwe Vestine, yashatse umugabo. Yavuze ko...

Read out all

Divine Muntu yatangaje itariki y’ubukwe bwe n’umukunzi we Uwizera Benjamin

Divine Muntu, umuririmbyi ukizamuka mu njyana ya Gospel umaze kwamamara cyane mu ndirimbo ye “Hozana”, yatangaje itariki y’ubukwe bwe n’umukunzi we Uwizera...

Read out all

Umuramyi Divine Muntu yasohoye indirimbo “Hozana” yibutsa abantu gushima Imana

Umuramyi Divine Muntu, yashyize hanze indirimbo ye nshya yise “Hozana”, yaturutse ku mashimwe akomeye Imana yamushyize ku mutima mu bihe bitandukanye. Izina...

Read out all