
Oliwia Ratynska ni umubyinnyikazi mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Poland, aho atuye mu murwa mukuru wa Warsaw.
Oliwia, yamamaye cyane ku mbuga zitandukanye, by’umwihariko ku rubuga rwa TikTok. Kuri uyu wa 28 werurwe, abinyujije ku rubuga rwe rwa instagram, na TikTok, yatangaje ko agiye kuza mu Rwanda guhura n’ itsinda ry’ abana bababyinnyi bakizamuka, rizwi ku mazina ya TREND KIDS.

Kigali Connect iganira n’ umuyobozi w’ itsinda rya Trend Kids, Habarurema Bel Ange(H Benny), mu byishimo byinshi, yagize ‘’ati, natunguwe ngira ngo ndi kwerekwa, mbese byari bimeze nkuko Bikiramalia yabonekeye abantu I kibeho.‘’ati, ni umugisha ukomeye cyane kuba umunyabigwi mu ku byina, agiye kuza mu Rwanda kubera itsinda rya Trend Kids.

Yakomeje avuga ko yatunguwe no ku bona ubutumwa bwa Oliwia Ratyńska yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, nyuma yo kumusaba ko yifuza ko itsinda rye rihura nawe, hadaciye akanya gato yahise asubiza ubu busabe, agira ‘’ati Omg, I will come! Gotta visit my fav kids in Rwanda, aho tugenekereje mu Kinyarwanda yagize ‘’ati Nzaza gusura abana banjye nkunda mu Rwanda.

Oliwia Ratyńska ntiyigeze atangaza itariki, cyangwa umunsi azazira mu Rwanda, akaba akomeje gufasha aba bana aho akomeje kugenda ashyira amashusho yabo ku mbuga ze bari kubyina, ibishobora gutuma umuntu adashidikanya ko uyu Oliwia Ratyńska ashobora kuza mu Rwanda kubera bo.

Trends Kids, ni itsinda rigizwe n’abana bakiri bato baturuka mu miryango itandukanye yo mu Rwanda, rikaba risubiramo indirimbo z’ abahanzi bo hirya no hino ku isi mu mbyino zitandukanye. Ni tsinda rikorera ibikorwa byaryo I Kigali mu karere ka Gasabo, umurenge wa Kinyinya, ho mu kagari ka Kagugu.
