
Kuri uyu wa gatandatu taliki 3 Gicurasi nibwo umusizi Umurizabageni Nadia,yashyize hanze igisigo gishya yise “Data Nzira iki” nyuma y’icyitwa ‘Icupa’ yari aherutse gushyira hanze.

“Data Nzira iki” ni igisigo cyasamiwe mu kirere n’abakunzi be, dore ko cyazamuye amarangamutima ya benshi ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe mu bakunzi be bagiye bakwirakwiza tumwe mu duce tugize iki gisigo twabakoze ku mutima cyane, nabo bakadusangiza inshuti n’ abavandimwe.
Muri iki gisigo, Umurizabageni aba ahagaze ku ruhande rw’umwana watereranywe na se umubyara, nyamara yemera ko ari uwe. Hagati muri iki gisigo, hari aho agira ati: “Data, nzira iki? Data mubyeyi mpoza ku mutima, uraho? Data wambyaye unkunze, umpoza ku mutima, ndabizi.”
Akomeza agaragaza ko uyu mubyeyi wamukundaga cyane yaje guhinduka uko umwana yakuraga, kugeza ubwo amutaye. Yakomeje yibaza icyaha yakoze cyamuhinduye, kugeza ubwo yibaza icyo yamuhoye, akifuza kuba yamuca iryera nyamara basa nk’intobo. Uyu musizi ati, mu gahinda kenshi, yibazaga niba ari mama we waba yaramubabaje, kugeza ubwo amuteza ab’isi bakamwota. Hari n’aho agira ati: “Utazi umukungu yanga umwana.”
Mu kiganiro yagiranye na Kigali Connect, Umurizabageni Nadia yagaragaje ko mu kwandika iki gisigo yashakaga gucyaha bamwe mu bagabo batererana abana babyaye. Imvano y’iki gisigo yavuye ku bana batandukanye biganye badafite uwo bita “Papa”, kandi bafite ababyeyi.
“Kutagira uwo wita “Papa” ni ishavu ku bana. Kumva abandi bavuga bati: “Papa aradukunda,” iyo adusuye ku ishuri atuzanira biscuits n’amandazi; ukumva abandi baganira na ba papa babo kuri telephone, nyamara wowe wajya ubaza mama wawe aho papa wawe yagiye agaturika akarira, birababaza ukumva wanze isi” – Umurizabageni Nadia, avuga ku mvano y’iki gisigo.
Yakomeje agira ati: “Rimwe nigeze gutahana n’umwana w’inshuti yanjye. Twavaga i Musanze twerekeza i Kigali. Yumvise undi wari wicaye imbere yanjye aganira na se, araturika arariraaa.”
Mubajije impamvu imurijije, ambwira ko yibutse ko papa we yabataye akiri muto, akaba ari umugabo wifashije, w’umukire, ariko akaba atagira n’amatsiko yo kumenya ubuzima bw’umwana we.
Nadia ati: “Nagerageje kumuhoza ariko biranga. Nyuma amaze gucururuka, ambwira ko iyo yibutse ko kuva yavuka yavuganye na se inshuro imwe gusa kuri telefone mu bihe bya COVID-19, kandi akaba nabwo nta mwanya yamuhaye, dore ko ubwo yamubazaga aho aba ngo azamusure, undi yahisemo kumukupa.”
Nadia ati: “Uzi se ikintu gikomeye cyababazaga uyu mwana twiganye? Yibazaga ukuntu ashobora kuzashakana n’umuvandimwe we atabizi, dore ko yumvise ko ise afite abandi bana yabyaye ku wundi mugore.
Ikindi kandi, kurangiza kwiga secondaire ni ishimwe ku babyeyi bareze abana babo neza. Ariko se, kwiga ugasoza amashuri ukabura umuntu uha impamyabushobozi? Uzi kwiga utagira umuntu ukubaza indangamanota, nyamara uwitwa se yibereye hirya n’ibizungerezi, barimo kurya isi?”
Nadia yasazwe n’amarangamutima, ahoza uwo mwana aramubwira ati: “Humura, Imana iragukunda. Izakubera umubyeyi.”
Umurizabageni Nadia yavuze ko yasanze ari ngombwa guhoza uwo mwana w’umukobwa, amuhanagura amarira, arangije ati: “Humura, uzavamo umuntu ukomeye kandi papa wawe azakwifuza.”Umwana yaratuje, arahora, ubuzima burakomeza.
Umurizabageni Nadia, ari kubarizwa muri Lebel ya Umurage Art iyobowe na Uwifashije Froduard (Obededomu)

Amashusho y’igisigo “Data Nzira Iki” yatunganyijwe na Patient For Sure, umwe mu ba producers bakomeye kandi beza bakomoka i Burundi, kuri ubu ubarizwa muri label ya Umurage Art. Patient For Sure ni umwe mu ba directors b’inararibonye i Burundi, akaba nyiri Focus Studio, aho yafashije abahanzi bakomeye nka Koze Daniella, Alvera Muhimbare, Noëlla, n’abandi benshi.
Umurage Art Media ni label nshya izajya yibanda by’umwihariko ku bikorwa byo guteza imbere umuco. Ni ishami rya Trinity For Support (TFS), sosiyete imenyerewe cyane mu bikorwa bya Media Management.
Mu gihe TFS yibanda cyane ku ndirimbo za Gospel, Umurage Art yashinzwe hagamijwe kubungabunga umuco nyarwanda, binyuze mu bikorwa bifitanye isano nawo. Ni muri urwo rwego yatangije gahunda yo guteza imbere ubusizi, ari nayo mpamvu bahisemo gukorana na Umurizabageni Nadia nk’Brand Ambassador.
Umurage Art ni uruhurirane rw’ibikorwa bitandukanye, ifite inzu itunganya amashusho meza, ikora kandi flyers, ama-websites, n’ibindi. Muri iyi label hanabarizwamo Nyawe Lamberto, umuyobozi wa Kigali Connect, uzwiho ubuhanga mu gukora imbuga za internet (websites).
Umurizabageni Nadia ni umusizi w’umuhanga wamamaye cyane mu gisigo “Icupa”. Azwi cyane mu bikorwa byo gusohora no kuririmbira abageni mu bukwe. Bitewe n’uko akora aka kazi abishyizeho umutima n’amarangamutima menshi, usanga benshi barira igihe abasomera ibisigo bye — ari na byo byatumye yitwa Umurizabageni.
