
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Gicurasi, umuhanzikazi ukunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ‘Antoinette Rehema’ yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Ubibuke.’
Iyi ndirimbo “Ubibuke” usibye kuba ari indirimbo iryoheye amatwi n’amaso, ni n’indirimbo ikubiyemo ubutumwa bukomeza ndetse bugahumuriza imitima inaniwe. Muri iyi ndirimbo hari aho agira ati:” Batwikorerera imitwaro yacu, kandi nabo iyabo ibaremereye. Bahora basenga cyane ngo njye ntabarwe, ibaze ko harubwo nabo biyibagirwa.
Rehema’ akomeza agira ati” Rek’umugisha wawe ubabeho Kubwo kunyibuka, bagahora batakamba ku bwanjye. Bahinduriye benshi kukwizera, ndetse bakomeje n’abatizera. Ubibuke Mana ubibukeee, Ubibuke Mana Ubibuke.
Antoinette Rehema, mu kiganiro yagiranye na Kigali Connect yasobanuye aho imvano y’indirimbo “Ubibuke” yaturutse. Yagize ati:” Iyi ndirimbo, nayandikiye abakozi bo mw’ ibanga mwese. Hari abantu basengera abandi ataruko nabo bafite ibibagoye,ahubwo bakihanganira guheka ibyifuzo by’ abandi, hari nubwo nabo basengera baba batabizi. Imana yite kubyawe byose bikugoye, igusetse, ikuremere amashimwe, bimenyekane ko wayikoreye neza.
Amashusho yiyi ndirimbo yakozwe na Santos Grial Baguela naho amajwi yayo atunganywa na Loader.
TFS (Trinity for Support), iyoborwa na Uwifashije Froduard (Obedebomu) ni bamwe mu bafatanyabikorwa b’ingenzi muri iyi ndirimbo, ikaba label ifasha abahanzi mu kumenyekanisha ibikorwa byabo, ndetse no mu gufata amashusho meza y’indirimbo ku rwego rwo hejuru kandi rugezweho.




Umva KC Radio hano