×

Aba bombi,bateguje amashusho y’ indirimbo nshya bise ‘Ni muri Wowe,’ izasohoka tariki 13 kamena 2025

Bihimanzi Salvator na Uwitonze Joyce ni abahanzi Imana ihagurukije bakomoka mu karere ka Rubavu, bari kuzamuka neza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Aba bombi,bateguje amashusho y’ indirimbo nshya bise ‘Ni muri Wowe,’ izasohoka tariki 13 kamena 2025.

Mu kiganiro kirambuye umuhanzi ‘Bihimanzi Salvator’ yagiranye na Kigali Connect, yahishuye byinshi kuri iyi ndirimbo ndetse akumbuza abakunzi be kuzayireba. Usibye kuba ari indirmbo ikubiyemo ubutumwa bwomora imitima ya benshi, izaba ari n’ indirimbo inyuze amatwi n’ amaso.

Muri iki kiganiro yagize ati;”Ni ndirimbo nziza ijyanye n’ igihe, kandi ikubiyemo amashimwe ndese n’ibyiza lmana yiteguye gukorera abantu bayo. Yakomeje avuga ko ari indirimbo igenewe ubabaye, ndetse n’ uwishimye kuko  ikubiyemo amagamo  yo gutanga ihumure n’ibyiringiro.

Muhimanzi Salvator, abajijwe ku bijyanye n’ inkomoko yayo yagize ati”  Akenshi kunda kwandika indirimbo ngendeye ku buzima bwite bw’abantu cg ndebeye ku bintu lmana yankoreye, ndetse n’ibihe byanjye bya kera nshingiye Aho lmana yankuye. Rero nakoze iyi ndirimbo kugira ngo izafashe abantu kwegerana n’lmana ndetse bamenye ko ikibafiteho umugambi mwiza k’ubuzima bwabo Kandi bayizere kurushaho.

Salvator, ukorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADPR Ruhangiro Rihererye mu  murenge wa Rugerero ho mu Karere ka Rubavu, yatangaje ko Impamvu yahisemo kuyoboka inzira yo gukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ari uko yifuzaga kujya akora indirimbo zihuza kandi zigafasha abantu gusabana n’lmana,  ndetse no kongera gusana imitima y’abantu mu kubaha ibyiringiro by’uko lmana igifite umugambi mwiza ku buzima bwabo.

Indirimbo ‘NI muri wowe’ amashusho yayo yagizwemo urahare na ‘Aba Music,mu gihe amajwi yo yakozwe ndetse anatunganywa na Rog B beatz.

Nubwo agaseke kagipfundikire, ndakurarikira kuzareba iyi ndirimbo izasohoka Tariki 13 Kamena 2025.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Author

nyawelamberto@gmail.com

Related Posts

Umuhanzi Baba Sol Yasohoye Indirimbo Nshya yise “Far Away”

Umuhanzi nyarwanda Baba Sol, uzwiho impano idasanzwe mu kuririmba no guhanga indirimbo zifite ubutumwa, kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Mutarama...

Read out all

Israel Mbonyi yateguje Igitaramo ‘Icyambu’ kigiye kuba ku nshuro ya kane

Umuramyi ukunzwe cyane mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Israel Mbonyi, yongeye guteguza abakunzi be igitaramo gikomeye yise “Icyambu Live Concert”, kigiye kuba...

Read out all

Byinshi wamenya ku ndirimbo nshya “Ibindi Bitwenge” ya Antoinette Rehema, uzwi nka “Mama Ibinezaneza”

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Antoinette Rehema, uzwi cyane ku izina rya Mama Ibinezaneza, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise...

Read out all

Antoinette Rehema agiye gusohora indirimbo nshya yise “IBINDI BITWENGE”

Umuramyi Antoinette Rehema, ukunzwe mu njyana ya Gospel, agiye gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “IBINDI BITWENGE”, ikubiyemo ubutumwa buhumuriza abababaye,...

Read out all

Kamikazi Dorcas yaturitse ararira ubwo yasobanuraga agahinda gakabije yatewe no kubura Vestine

Kamikazi Dorcas yasutse amarira ubwo yasobanuraga agahinda gakabije yanyuzemo nyuma y’uko umuvandimwe we bakuranye kandi bakanaririmbana, Ishimwe Vestine, yashatse umugabo. Yavuze ko...

Read out all

Divine Muntu yatangaje itariki y’ubukwe bwe n’umukunzi we Uwizera Benjamin

Divine Muntu, umuririmbyi ukizamuka mu njyana ya Gospel umaze kwamamara cyane mu ndirimbo ye “Hozana”, yatangaje itariki y’ubukwe bwe n’umukunzi we Uwizera...

Read out all