
Nubwo yari yatangaje ko atifuza kongera guhuriza abahanzi mu ndirimbo nyuma ya Natinatina, The Real Gasana yagaragaje ko ashobora kongera gutungurana n’indi mishinga idasanzwe itegurwa mu buryo butamenyerewe.
Gasana, umaze kumenyekana cyane ku mbuga nkoranyambaga nka TikTok, Instagram na YouTube, yahurije hamwe abahanzi bashya n’abafite uburambe barimo Afrique, Olimah, Sicha One, Pama na Mercury Sheks, bakora indirimbo yitwa Natinatina yashyizwe hanze ku wa 10 Nyakanga 2025.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko Natinatina yayifashe nk’umushinga udasanzwe, wihariye kandi w’igihe gito. Ariko nanone ashimangira ko atafunze burundu umuryango wo gukora ibindi.
“Nta bwo mbizi niba nzongera guhuriza abahanzi mu ndirimbo. Nta bwo nari ngiye gukora ibintu byinshi. Ariko Imana ibishatse cyangwa igihe cyabishoboje, byashoboka. Ubu sinabitangaje, ariko sinanabihakanye.”- Gasana.
Ibi byashimangiwe n’uburyo yashyize imbaraga nyinshi mu gutunganya neza Natinatina, yifashishije Producer Booster mu majwi na Bob Pro mu kuyinoza. Byagaragaje ko nubwo atari umuhanzi, afite ubushobozi bwo kuyobora imishinga ifite ireme mu muziki.
Gasana yavuze ko impamvu yatekereje Natinatina ari uko yashakaga guhanga ikintu gishya ku mbuga nkoranyambaga, kigashyira hamwe impano zitandukanye. Yavuze ko indirimbo yateguwe mu buryo bw’umushinga aho buri wese yagize uruhare runini, yaba mu nyandiko, amajwi cyangwa ibitekerezo.
Gasana ntiyigeze aririmba muri iyi ndirimbo, ndetse yavuze ko atazi no kuririmba. Icyakora yashinze umurongo wayo, ahitamo abahanzi yayibonagamo ubushake n’inyota yo kwigaragaza, ahitamo kutagana ku bazwi cyane mu rwego rwo gufasha bashya kuzamuka.
Mu gusoza, The Real Gasana yasabye abakorera ku mbuga nkoranyambaga gutinyuka bagatekereza imishinga ifite icyerekezo aho kwibanda gusa ku gusetsa cyangwa gusangiza ubuzima bwabo.
