
Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Philemon Byiringiro, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Ndagukunda” ishingiye ku butumwa bwo mu gitabo cya Yeremiya 31:3
Ku wa Kane, tariki ya 14 Kanama 2025, umuhanzi wa muzika yo kuramya no guhimbaza Imana, Philemon Byiringiro, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Ndagukunda”, ikubiyemo ubutumwa bushingiye ku ijambo ry’Imana riboneka muri Yeremiya 31:3 rivuga ngo: “Nagukunze urukundo ruhoraho, ni yo mpamvu nagukururanye imbabazi.”
Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bwa kinyamwuga, aho amajwi yafatiwe muri UMP Studio na René Doxa, mu gihe arrangement yakozwe na René. Amashusho yafashwe kandi atunganywa na Zaburi Nshya Media iyobowe na Jabo. Abafashije mu majwi y’inyongera (BGVs) barimo Vanessa, Cynthia, Sauni na Iranzi Sam.
Mu magambo arambuye, indirimbo “Ndagukunda” igaragaza urukundo rwa Yesu rudahinduka, kwizerwa kwe mu kurinda abantu be, no kubizeza ko atazigera abatererana. Amagambo ayigize arimo amasezerano y’Imana yo kurinda abayizera nk’“imboni y’ijisho” no kubahishurira ko ari abayo, nta kintu na kimwe kizabatandukanya n’urukundo rwayo.
Philemon Byiringiro asanzwe ari umuramyi ubarizwa mu itorero rya ADEPR SGEMGikondo, akaba yaratangiye umuziki akorera Imana mu makorali atandukanye, mbere yo kwinjira mu rugendo rw’indirimbo ku giti cye mu 2024 ubwo yasohoraga iyitwa “Unyigishe”. Kugeza ubu amaze kugira indirimbo zitandukanye zirimo Unyigishe, Ntumaho Ijambo, Bugufi Bwawe, ndetse na Ndagukunda.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, uyu muramyi yasabye abakunzi b’umuziki wa gospel gushyigikira iyi ndirimbo binyuze mu kuyisangiza abandi, kuyikunda (Like), gutanga ibitekerezo (Comment) no kwiyandikisha kuri Channel ye ya YouTube bakora subscribe kugira ngo ubutumwa bwiza buyiciyemo bugere kuri benshi.

Indirimbo “Ndagukunda” iri ku rubuga rwa YouTube rw’uyu muhanzi: Philemon Byiringiro – Ndagukunda. Yirebe nonaha:
